Raporo nshya ya Corruption Perceptions Index (CPI) 2025 yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), igaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa, aho rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika no ku wa 41 ku rwego rw’Isi, rufite amanota 58%.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo Transparency International Rwanda yamurikaga raporo ngarukamwaka, igaragaza ko u Rwanda rwazamutse ruvuye ku mwanya wa 43 rwariho mu 2024, rukongera amanota avuye kuri 57% rugera kuri 58%, ari na yo manota menshi rugize kuva CPI yatangira gukoreshwa.
Ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda runganya amanota na Botswana, rukaza inyuma ya Seychelles ya mbere n’amanota 68% na Cape Verde ya kabiri ifite 62%. Mu bihugu 182 byakoreweho ubushakashatsi ku Isi hose, u Rwanda rukomeza kuza mu bihugu bigaragaza imiyoborere myiza n’ingamba zifatika zo gukumira ruswa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko nubwo iri zamuka rishimishije, hakiri imbogamizi aho abaturage bagisabwa ruswa mu itangwa rya serivisi zimwe na zimwe.
Ati: “Haracyari aho ruswa igaragara, ariko igishimishije ni uko inzego za Leta zikomeje gufatanya natwe mu kuyirwanya, kuko ruswa ari ikibazo kigira ingaruka ku iterambere.”
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, rukomeje kuza imbere mu kurwanya ruswa, mu gihe ibihugu ruturanye nabyo bigifite amanota make, birimo Tanzania (40%), Kenya (30%), Uganda (25%), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (20%) n’u Burundi (17%).
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko u Rwanda rufite intego yo gukomeza kuzamura amanota mu myaka iri imbere.
Ati: “Twifuza ko mu mwaka utaha twagera nibura ku manota 60%. Raporo ya CPI idufasha kumenya aho tugomba gushyira imbaraga, cyane cyane mu gukangurira abaturage gutanga amakuru kuri ruswa no guteza imbere serivisi zinoze.”
Ku rwego rw’Isi, Denmark ni yo ya mbere mu kurwanya ruswa n’amanota 89%, mu gihe impuzandengo ya CPI ku Isi yose ari 42%, bigaragaza ko ruswa igikomeje kuba ikibazo gikomeye mu bihugu byinshi.

BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar


