Li John yavuze uko yatangiye aririmba Hip Hop bikarangira abaye Producer

Umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki akaba n’umuhanzi Iradukunda Jean Aime wamenyekanye nka Li John yavuze ko yinjiye mu muziki aririmba hip hop akaza kwijyira mu kuwutunganya nyuma.

Yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na The Kaminuza Star kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, avuga ko yatangiye umuziki ari umuraperi ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, nyuma mu 2015 agahitamo kuba umu producer utunganya indirimbo cyane kurusha kuririmba.

Li John wamenyekanye cyane bitewe ahanini no gutunganyiriza indirimbo nyakwigendera Jay Polly, avuga ko atewe ishema naho ubu ahagaze mu muziki we ndetse ko ibyo bimuha imbaraga zo kuruhuka muri weekend aho afata umwanya akaruhura mu mutwe yiyumvira indirimbo, uretse ko ibyo bidatana no kuba akomeza kwiga uko batunganya umuziki neza nubwo awukora.

Yagize ati “Weekend yange itangira ku wa gatanu mvuye mu kazi saa kumi n’imwe mbitako jya kuruhuka nkiyumvira uturirimbo tumfasha kuruhuka neza kubera ko mba maze iminsi mu kazi naniwe”.

Akomeza avuga ko ku wa gatandatu agira umwanya wo kuruhuka, ariko nanone akabikora nyuma yo kwiga no kwihugura uburyo bwo gutunganya umuziki neza.

Ati “Ku wa gatandatu naho ngira umwanya wo kuruhuka, ariko nanone mbikora nyuma yo kwiga uko production na mastering nziza bikorwa ku ndirimbo, ku cyumweru ho njya gusenga”.

Li John yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Shenge yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, Nagarusariye ndetse na Uragaruka. Kugeza ubu amaze gukorana na bahanzi benshi batandukanye barimo Papa Cyangwe, Marina, Social Mula, Drama T wo mu gihugu cy’u Burundi na bandi.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ye Bindenze, yabwiye The Kaminuza Star ko muri uyu mwaka arajwe inshinga no gushyira imbaraga mu muziki we cyane kurusha mbere anasaba abakunzi be kumushyigikira igihe cyose.

NDAGIJIMANA Gilbert/TheKaminuzaStar