U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 160 bari bamaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Abanyarwanda 161 nibo batahutse Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, banyuze ku mupaka munini wa La Corniche uhuza u Rwanda na Repubulikaya DemokarasiyaCongo, bakirirwa mu Karere ka Rubavu mbere yo koherezwa mu kigo cy’agateganyo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu gitangirwamo amahugurwa y’igihe gito.
Muri aba batahutse, harimo abana 110, abagabo 13 n’abagore 38.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), byabereye i Addis Abeba muri Ethiopia muri Nyakanga 2025.

Aba Banyarwanda batahutse babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.
Abatahutse bahise bajyanwa mu kigo cya Kijote by’igihe gito, aho bahererwa ubufasha bw’ibanze burimo kwitabwaho mu by’ubuzima, guhabwa ibyangombwa bibaranga no guhabwa amakuru abafasha kwinjira mu buzima busanzwe.
Nyuma yo kubona ibyangombwa byabo, Leta izabaha impamba ibafasha gutangira ubuzima bushya, aho umuntu mukuru azahabwa Amadolari ya Amerika 188, umwana agahabwa Amadolari 113, buri wese agenerwe n’ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 45 y’u Rwanda.
BYIRINGIRO Arsene/TheKaminuzaStar


