‎Kwibwa matora akihagera, kurara mu kabyiniro akazindukira mu ishuri: Urugendo rwa Minisitiri Utumatwishima muri UR

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yahaye impano urubyiruko rwo muri Kaminuza

Muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ibyishimo byari byose. Ntabwo byari ibirori bisanzwe by’abayobozi baza bakavuga imbwirwaruhame basoma, bagashimira abaterankunga hanyuma bagataha. Ahubwo byari nk’umuhango wo kwakira “imfura” igarutse mu rugo kuganira na barumuna bayo, ibibutsa ko intebe bicayeho ubu, na yo yazinyuzemo, ikahabera igitangaza, ikahababarira, ariko ikahakura ubumenyi bwayigejeje ku kuba Minisitiri.

‎Ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yafataga ijambo mu gikorwa cyo guhemba abanyempano mu mbyino n’ubusizi ku wa Gatandatu ushize, auditorium yari yakubise yuzuye.

‎Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uwatsinze hagati ya Indangamuco, Inkubito z’Icyeza n’abandi, ariko ntibari biteze ko bagiye gutemberezwa mu rugendo rw’umuntu winjiye muri iyi kaminuza afite imyaka 19, akayibamo ubuzima bwose bushoboka.

‎”Nari umwana w’umuturage, nazanye igikapu na matora”

‎Mu ijwi rituje ariko ririmo urwenya rwinshi, Minisitiri yibukije abanyeshuri ko na we yageze i Huye ari ‘umururu’, avuye mu cyaro.

‎Yagarutse ku munsi wa mbere wamushaririye ariko ubu asigaye yibuka agaseka. Yageze kuri resitora ashonje, ahetse matora ye. “Umukonari” yahasanze yamugiriye inama yo kubanza kurya, amusaba gusiga matora hanze kuko bitemewe kuyinjirana.

‎Yavuze uburyo yatangiranye ubuzima bwa Kaminuza amasomo akomeye y’ubuzima.

‎Ati “Yarambwiye ati ‘wa mwana we urabona ko ari amasaha yo kurya. Zana nkufashe matera nuza urayifata, hano turi abantu beza…Na n’uyu munsi iyo matora ntabwo ndongera kuyibona… Umuntu wantwariye matora, yayitwariye hariya kuri resitora. Na n’uyu munsi ndacyashakisha matora yanjye.”

‎Gikonari, Titanic, na ‘Sombrero’ yasabye Meya kugarura

‎Minisitiri ntiyariye indimi ku buzima bwo kuba muri ‘hostel’. Yibukije abanyeshuri ko atabaga mu nzu z’akataraboneka, ahubwo ko yabaye mu macumbi ya Kaminuza (Titanic ndetse no muri Misereol.)

‎‎Yakomeje agira ati “Nicaraga mu gikonari [imyanya yo hejuru muri Auditorium]… nari mu bantu basakuzaga hariya hejuru. Hari n’ukuntu njya nicara nkavuga ngo ubanza narakabyaga.”

‎Ikindi gice cy’ikiganiro cya Minisitiri Utumatwishima cyanyuze abanyeshuri cyane, ni aho yagarutse ku buzima bwo kwidagadura. Yabwiye abanyeshuri ko kwiga bidasobanuye guhora mu bitabo gusa, ahubwo ko umuntu agomba kugira umwanya wo kwishima.

‎Yagarutse ku kabyiniro ka kera kitwaga “Sombrero” kahoze i Huye, avuga uburyo bakajyagamo babyina, mu gihe “abarokore” bo babaga bari gusengera mu ishyamba rya Arboretum.

‎Igitangaje, ngo iyo amanota yasohokaga, we wabyinaga yagiraga amanota yo hejuru kurusha abararaga basenga gusa!

‎Ahereye kuri ibyo, yasabiye abanyeshuri ba UR Huye “akabyiniro”, abwira Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ko abanyeshuri bakeneye aho kwisanzurira.

‎”Meya, ushake akabyiniro. Aba-jeune bagomba kubyina. Ntabwo wabashobora batabyina… Iyo utabaye umwana ngo widagadure uri mu myaka 20, ntabwo uba ufite umutima.”

‎Ibyo Minisitiri yabisobanuye yifashishije amagambo ya Winston Churchill. Ati “Muri iyi minsi nasomye ijambo ry’Umwongereza Churchill. Iyo utabaye umwana cyangwa ngo widagadure uri mu myaka 20, ntabwo uba ufite umutima. Ariko iyo ukomeje kwidagadura ugejeje imyaka 40, ntabwo uba ufite ubwenge. Bivuze ko umuntu ukiri mutoya aba akwiye kwidagadura, akajya nko mu itorero akabyina.”

‎Ibanga ryo gutsinda: “Kuva muri Sombrero ukajya muri Audi”

‎Nubwo yivugiraga ibyo kuryoshya, Minisitiri yatanze isomo rikomeye ryo kumenya gukoresha igihe neza.

‎Yavuze ko yajyaga Sombrero agataha saa cyenda zo mu rukerera, ariko aho kuryama, agahita ajya muri Auditorium cyangwa Batima kwiga amasomo ya Medicine.

‎Yakomeje iby’iyi nkuru agira ati “Wajyaga muri audi, ukararamo, abantu bakagira ngo uvuye mu kabyiniro kandi uvuye gukanira. Noneho mu kizamini ukabonamo nka 16 kuri 20. Abarokore bagafata amakaye bakaza kuyasengera hano muri Arboretum [ishyamba ryo muri UR Huye], bakayarambika, bakayereka Imana. Hanyuma twe twabona 16 bo bakabona atandatu. Ubundi bakabwira Imana bati ‘Ubanza utwanga. Ni gute twebwe turara dusenga ukaduha atandatu, bariya barara Sombrero ukabaha 16?'”

‎Yakomeje aganiriza uru rubyiruko agira ati “Ariko icyo nashakaga kubabwira, nihutishije inkuru, iyo uri umwana, iyo uri umuntu muto ukigera muri kaminuza, ugomba gufata igihe cyo kwiga, ariko ukanidagadura, gusa ukabikorera ahantu hatekanye, kuko hari n’ahandi hantu tutajyaga hitwa i Tumba, ariko ubu ngubu i Tumba ubanza hagendeka.”

‎Yerekanye ko ibanga atari ukureka kwishima, ahubwo ari ukumenya igihe cyo kwishima n’igihe cyo gukora cyane. Yabwiye abanyeshuri ko agaciro k’umuntu muri Kaminuza atari amanota gusa, ahubwo ari no kugira “belonging” (kuba mu matsinda).

‎Yatanze urugero rw’uko yashinze UWSA (Association y’abanyeshuri b’abakobwa) kandi ari umuhungu, ndetse na MEDSAR (Association y’abiga ubuvuzi) bajyaga kwigisha isuku i Rusatira n’i Mbazi.

‎Uko indimi zamujyanye i Burayi akiri umunyeshuri

‎Mu butumwa bwe bw’ingenzi, Minisitiri yeruriye abanyeshuri ko impamyabumenyi gusa idahagije niba batamenye indimi, cyane cyane Icyongereza n’Ikinyarwanda.

‎Yatanze ubuhamya bw’uko yabonye amahirwe yo kujya i Burayi amezi abiri, acyiga mu mwaka wa kane wa Medicine, ibintu byari bigoye kubona, ariko akabifashwamo no kuba yari asobanutse kandi azi no gushakisha.

‎Kimwe na Yezu w’i Nazareth wakoreshaga ingero mu byo yigishaga byose, Minisitiri Utumatwishima yifashishije urugero rw’ibyabaye mu kugaragaza akamaro k’Icyongereza.

‎Yatanze urugero rw’umubyeyi w’umukontabure (Accountant) wagiye gukora ikizamini cyo kuvuga (interview) akabura uko avuga ko ashaka kubakira inzu mama we, akavuga ngo “My mother no house… this job new house.”

‎Yasabye abanyeshuri gukanguka agira ati “Ejo [mu Umushyikirano] MINEDIC [Minisiteri y’Uburezi] yabwiye Perezida wa Repubulika ko umwarimu agomba kwiga Icyongereza akageza ku cyiciro cya B2, atakimenya akava mu bwarimu. Bareke kujya kwigisha abana ngo agiye kubigisha imibare, yagera hagati ati ‘reka mbasobanurire mu Kinyarwanda ni yare yare ndabona byanze.’ Ibyo bigomba kuvaho, ukigisha ibintu mu Cyongereza kuko wumva Icyongereza.”

‎”Nashatse kuvuga ibintu by’indimi kubera ko bimaze kugaragara ko bigenda bitunanira… Niba nta rurimi uzi mu ishoramari bizakugora, mu kazi ho nta ko uzabona niba nta rurimi uzi.”

‎Yaboneyeho gutangaza ko Minisiteri ifatanyije na Kaminuza bagiye gutangiza “Summer School” yo kwigisha indimi mu biruhuko.

‎Yagize ati “Turi gutekereza ko tugiye gukorana nka Minisiteri… tugapanga ‘a Summer School’. Igihe hano hatarimo abanyeshuri muri kaminuza [mu biruhuko]… twakwigishamo kuba intyoza [proficiency] mu ndimi, ariko tukananoza Ikinyarwanda nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabidusabye.”

‎Amahirwe ahari: “Ntumbwire ngo amafaranga yarabuze”

‎Yeretse abanyeshuri ko Leta yashyizeho amahirwe menshi nka Aguka Ideation (itanga $3,000 ku gitekerezo gusa) na YouthConnekt Awards (itanga hagati ya Miliyoni 1 na 25).

‎Yababajwe n’uko abanyeshuri ba Kaminuza ari bo bafite ubumenyi, ariko ugasanga batsindwa n’abana bo mu cyaro mu marushanwa yo guhanga imirimo, kuko abanyeshuri ba Kaminuza “biyumva” cyangwa batabimenye.

‎Aho bari muri Auditorium, yahise atangaza inkuru nziza ku bahanzi, avuga ko uzegukana umwanya wa mbere mu mbyino n’ubusizi ku rwego rw’Igihugu azahembwa Miliyoni 7 Frw, ndetse n’uwo munsi yategetse ko uwa mbere (Indangamuco na Iradukunda Oscar) bahabwa miliyoni 1.5 Frw ku itorero na miliyoni 1 Frw ku musizi, mu gihe cya vuba.

‎Mbere y’uko Minisitiri asohoka muri Auditorium kandi, yasigiye abanyeshuri umukoro ukomeye wo kwirinda ibiyobyabwenge kuko byabangiriza ahazaza habo.

‎Ati “Perezida wa Repubulika ni inshuti y’urubyiruko, ni inshuti y’abahanzi, ni uko twe urubyiruko tujya tumutenguka, ukabona aba-jeune ubu tuganiriye hano, ubundi mwakabaye mutaha mukaruhuka, abakora siporo bakazikora, abitegura gusubira mu masomo, bakabikora. Ariko hari aba-jeune bafite kuri ‘MoMo’ nka bibiri, ariko aragura ibyuma [ubwoko bw’inzoga] bine.”

‎Yakomeje agira ati “Perezida wa Repubulika arababara iyo abonye aba-jeune basinze, arababara iyo abonye aba-jeune bafashwe kubera kunywa ibiyobyabwenge. Nimube intumwa z’impinduka… Igihugu ntabwo wakirinda wasinze, ntabwo wakirinda uri mu biyobyabwenge.”

‎Iminota 45 Minisitiri Utumatwishima yaganirije abanyeshuri ba UR Huye ubanza batazayibagirwa kuko atabahaye amabwiriza gusa, ahubwo yabahaye ikarita y’ubuzima, ibereka ko na we yari nka bo, kandi ko na bo bashobora kuba nka we cyangwa bakamurenga, igihe cyose impanuro yabahaye zitaba amasigara cyicaro.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star