Yampano yasobanuye inkomoko y’izina ‘n’iwesha’ akoresha mu bihangano bye

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze inkomoko y’izina n’iwesha asanzwe akoresha mu bihangano bye, avuga ko yarikomoye i Nyamasheke iwabo avuka nyuma yo kumva abari abaturanyi be barivuga.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Isibo TV kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, avuga ko iryo zina rifite amateka yaryo yihariye akomoka iwabo i Nyamasheke aho yavukiye.

Yampano yavuze ko izina ‘n’iwesha’ yahisemo kujya arikoresha mu bihangano bye nk’izina ubwo yajyaga i Nyamasheke iwabo yavukiye nyuma yo kumara imyaka cumi n’itanu atahagera; abaturage baho bakamutangarira bibaza niba ari we koko ariko umwe muri bo, agasubiza bagenzi be avuga ko ari we yongeyeho ‘sha’.

Yagize ati “Namaze imyaka 15 mba hano i Kigali, umuryango wanjye wimukiye ariko izina ‘n’iwesha’ narikomoye iwacu i Nyamasheke mucyaro navukiye. Icyo gihe kubera ko nari maze igihe kinini ntahagera, abantu bari banzi mbere babanje kunyoberwa, ariko umwe muri bo nyuma yo kunyitegereza neza akamenya abwira bagenzi be ati: ‘n’iwesha’.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakunze ukuntu rivugitse mu rurimi rwa Mashi, ahitamo kujya arikoresha burigihe mu bihangano bye.

Ati “Sinari mperutse kumva umuntu avuga ijambo akongeraho ‘sha’, byatumye ndikunda, bituma mpitamo kujya ndikoresha mu bihangano byanjye byose.”

Yampano wari umaze igihe kinini ari mu bihe bigoye nyuma yo gutakaza umwana we w’imfura, ndetse n’isakara rya mashusho y’urukozasoni rwe, yasabye abakunzi be imbabazi ariko ananenga abakomeje kuvuga ko yatandukanye n’umugore we, avuga ko ibyo ari ibinyoma.

Yagize ati “Mpora nsaba imbabazi abakunzi banjye kubera ibyambayeho, ariko nanone nkanenga abakomeje kuvuga ko umugore wanjye twatandukanye ndetse ko yagiye kundega mu buyobozi; ibyo si byo. Umugore wanjye tubanye neza uretse ko nta zibana zidakomana amahembe.”

Kugeza ubu Yampano ahagaze neza mu muziki we nyuma yo gushyira hanze EP yise Iyisi (byose bibera igihe) imaze kujyaho indirimbo 4 zirimo Iyisi, Don’t Worry, Yagahunda ndetse na Papa, imaze iminsi itanu gusa igiye hanze.

MUHIRE Jean Berchmas/TheKaminuzaStar