Umushyikirano: Fally Merci yatumiye Perezida Kagame mu bitaramo by’urwenya

Umunyarwenya Ndaruhutse Merci, wamamaye nka Fally Merci, yatunguranye ubwo yafataga ijambo mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, atumira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuzitabira ibitaramo by’urwenya bizwi nka ‘Gen-Z Comedy’.

Uyu musore ugaragara nk’imwe mu nkingi z’urwenya mu rubyiruko muri iki gihe, yahawe umwanya wo gutanga igitekerezo, aboneraho kugaragaza ko igihugu cyahaye amahirwe menshi abakiri bato, ku buryo n’imirimo itarahabwaga agaciro kera ubu itunze benshi kandi igatanga umusaruro mu bukungu bw’igihugu.

Fally Merci yifashishije urugero rwe bwite, yasobanuye ko nubwo yize ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubu atunzwe n’impano ye. Yagize ati “Nge mureba aha, nize Ikoranabuhanga ariko kuri ubu ndi umunyarwenya. Biradutunze kandi twabashije no guha bagenzi bacu b’urubyiruko akazi kandi tunagira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu misoro dutanga ivuye mu rwenya.”

Uyu munyarwenya yashimiye Umujyi wa Kigali wemeye gushyigikira impano z’urubyiruko, ukanashyira ibitaramo bya Gen-Z Comedy muri gahunda zawo, ibintu Fally Merci yagereranyije na Siporo rusange cyangwa Umuganda, abihuza mu cyo yise ‘Gahunda y’Iseka rusange’ aho abanyamujyi bahura bagaseka kabiri mu kwezi.

Ahereye kuri iyo mikoranire n’ubwo buryo bwashyizweho, ni bwo yagejeje ubutumire ku Mukuru w’Igihugu amusaba ko yazabaha umwanya akaza kwihera ijisho impano z’urubyiruko.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida izo gahunda zindi wagiye uzitabira, nashakaga kugutumira muri gahunda y’iseka rusange natwe ukazatugeraho, murakoze. Kandi tuzagusetsa ivumbi ritumuke.”

Ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ byagarutsweho muri uyu Mushyikirano, bisanzwe biba kabiri mu kwezi, bikunze kubera ahazwi nka Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bikaba byitabirwa n’iganjemo urubyiruko rukunda urwenya.

MUHIRE Gilbert/ The Kaminuza Star