Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko inama n’ibiganiro bitandukanye bihuza Abanyarwanda bigamije gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’igihugu bigomba kurushaho kuva mu magambo bikajya mu bikorwa bifatika, ashimangira ko ubushobozi n’ibikenerwa bihari bikwiye kujyana n’imikorere inoze n’icyerekezo gishingiye ku kwigira.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 yabereye muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026.
Mu ijambo rye ryo gusoza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko inama nk’Umushyikirano zikwiye gutanga umusaruro wifuzwa, aho ibiganiro biganirwamo bidakwiye kuba umugenzo wo gusubiramo ibibazo n’ibisubizo bidashyirwa mu bikorwa.
Ati: “Ngira ngo nsabe ko inama nk’izi n’ibiganiro bizivamo bitaba ibyo guhora dusubiramo bimwe tutabona icyo bivamo. Ntitugire inama tukazivamo tugatanga ibisubizo, ariko umwaka ugashira tukagaruka tugasanga ni kwa kundi.”
Perezida Kagame yanenze kandi imikorere idindiza iterambere, avuga ko bidakwiye ko abantu bafite ubushobozi n’ibikenerwa byose bakomeza kudindira mu byo bakora, bigatuma amahirwe ahari adakoreshwa uko bikwiye.
Ati: “Iyo abantu badindiriye mu mikorere, ahanini biba ari ibibazo rusange dufite, si mu Rwanda gusa, ahubwo no muri Afurika. Aho ni ho havuye ibisobanuro byinshi by’impamvu ibihugu byacu bidatera imbere uko bikwiye.”
Umukuru w’Igihugu yanagarutse no ku mateka n’ingaruka z’ubukoloni, avuga ko n’ubu hari abagifite umugambi wo gukomeza guheza Afurika no kuyisubiza inyuma. Yaboneyeho gusaba Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda, gukomeza urugamba rwo kwigira no kwigobotora iyo ngoyi binyuze mu bumwe, umurimo n’imiyoborere myiza.
Ati: “Afurika yabaye nk’ahantu hatishe, hadakijije, aho baguhaye imbabazi bakakuzamuraho gato ntupfe, ntukire, ugahora uri mu bitaro. Iyo urebye hirya no hino, urabibona.”
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga rwashyizweho kugira ngo Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye baganire ku bibazo by’igihugu, bagaragaze ibitekerezo byabo kandi bashakire hamwe ibisubizo bigamije iterambere, ubumwe n’imibereho myiza y’abaturage. Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi b’igihugu, abahagarariye inzego za Leta, imitwe ya politiki, sosiyete sivile n’Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu. Ku nshuro ya mbere iva byari mu mwaka wa 2003.



BYIRINGIRO Arsène/TheKaminuzaStar


