Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko bimwe mu bigo nderabuzima byakira umubare munini w’abarwayi bigiye kongererwa ubushobozi, aho bizahabwa abaganga b’inzobere ndetse bigategurwa guhinduka ibitaro mu gihe cya vuba, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kugabanya ubwinshi bw’abarwayi.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye hagati ya tariki ya 5-6 Gashyantare 2026, aho yagaragaje gahunda yo gukemura ikibazo cy’abaturage benshi bagana ibigo nderabuzima bimwe na bimwe bidafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho, bitewe n’ubuke bw’abaganga n’ibikoresho.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko hari ibigo nderabuzima byakira abarwayi benshi kurusha n’ibitaro bimwe na bimwe, bituma hakenewe ingamba zihariye zo kubyongerera abaganga no kubivugurura.
Ati: “Dufite ibigo nderabuzima nka Ngeruka, Bigogwe na Rutare byakira abarwayi benshi kurusha n’ibitaro bimwe. Ni yo mpamvu dufite gahunda yo kubitegura bihinduka ibitaro, twongeramo abaganga b’inzobere ku bari bahasanzwe, ndetse tukubaka n’ibitaro bishya nko mu Ruhengeri, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’abarwayi mu bigo bikunze kuganwa cyane.”
Ikigo nderabuzima cya Ngeruka ni kimwe mu byitezweho kungukira muri iyi gahunda, aho cyatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi muri Kanama 2010, icyo gihe cyakiraga abaturage basaga ibihumbi 30. Kuri ubu, cyakira abarwayi barenga 200 ku munsi, kikaba gifite abaganga batatu, abaforomo 10 n’ababyaza babiri, mu gihe ibindi bigonderabuzima byinshi byakira abaturage batarenze ibihumbi 13 ku mwaka.
Iki kigo giherereye mu Karere ka Bugesera, gafite ibigo nderabuzima 15, ibitaro bibiri n’amavuriro y’ibanze arenga atanu, ariko bikaba bigaragara ko bimwe muri byo bikomeje guhura n’igitutu cy’umubare munini w’ababigana.
Kongera abaganga mu bigo nderabuzima byakira abarwayi benshi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi, kugabanya ubucucike bw’abarwayi, no gutuma abarwayi bitabwaho ku gihe. Iyi gahunda kandi izafasha abaganga gukora mu mwuga wabo batekanye, bityo ubuzima bw’abaturage bukomeze gushyirwa imbere.

NDAYISENGA Soleir/TheKaminuzaStar


