Umuhanzi Bruce Melodie yagaragarije Perezida wa Repubulika ko kugira ngo umuhanzi wo mu Rwanda abashe kubyaza umusaruro (Monetization) ibihangano bye binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, bimusaba kubeshya ko atuye mu kindi gihugu, kuko u Rwanda rutarashyirwa ku rutonde rw’ibihugu byemerewe iyo serivisi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 iteraniye i Kigali.
Bruce Melodie yavuze ko ubuhanzi ari ishoramari rikomeye kandi rihenze, aho yatanze urugero ko indirimbo imwe ishobora gutwara akayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo itunganywe (amajwi n’amashusho) no kuyimenyekanisha.
Yavuze ko kugira ngo iryo shoramari rigaruke, inzira y’ibanze ari imbuga nkoranyambaga, ariko ko harimo imbogamizi z’amategeko n’imikorere yazo mu Rwanda.
Perezida Kagame nyuma yo kumva iki kibazo, yabajije impamvu bisaba ko Umunyarwanda ahindura ubwenegihugu bwe kugira ngo abashe kubyaza inyungu izo mbuga.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko ikibazo atari amategeko y’u Rwanda, ahubwo ari amabwiriza y’ibigo mpuzamahanga bigenga izo mbuga (nka Google/YouTube, Meta, etc).
Yasobanuye ko kugira ngo igihugu gishyirwe ku rutonde rw’ibyemerewe “Monetization”, bisaba ko isoko ry’icyo gihugu riba rifite abantu benshi bamamaza (Advertisers) kuri izo mbuga.
Yagize ati “Mu bisabwa hari ingano y’abantu bashobora kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bibashe kungukira abakora amakuru cyangwa ibihangano bijyaho.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko ugereranyije, bisaba ko igihugu kiba gifite nibura hagati y’ibihumbi 500 by’Amadolari na miliyoni imwe y’Amadolari ($500k – $1M) ashorwa mu kwamamaza ku kwezi, kugira ngo ba nyir’imbuga bemeze ko iryo soko ryunguka.
Yavuze ko u Rwanda rwamaze gukora ibyo rusabwa byose ku ruhande rw’amategeko no kurinda umutungo mu by’ubwenge (Intellectual Property), ubu igisigaye akaba ari ubukangurambaga ku bigo byo mu Rwanda.
Ati “Ibisigaye ni ubukangurambaga kugira ngo ibigo byo mu Rwanda byumve ko bishobora kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga, bityo u Rwanda rwemererwe kuba rwajya rwungukira kuri izo mbuga.”
Muri iki kiganiro kandi, umunyamakuru Scovia Mutesi yagaragaje ko nubwo izo mbuga ari nziza mu gutanga akazi, hari ikibazo cy’uburyo abazikoresha bagenzurwa.
Yavuze ko hari abantu biyitirira umwuga w’itangazamakuru kuri izo mbuga, bagakora ibinyuranyije n’amategeko n’amahame y’umwuga, asaba inzego zibishinzwe guhana abatannye kugira ngo hadatezwa urujijo.
ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star
