Mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, impande zombi zatangiye ibiganiro by’imbona nkubone bigamije kugabanya amakimbirane amaze igihe kirekire, ahanini ashingiye kuri gahunda ya Iran yo gushaka gukora ibisasu kirimbuzi (nucléaire) n’umutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ibi biganiro by’imbonankubone biteganijwe kubera i Muscat muri Oman, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, bigahuza intumwa zo ku rwego rwo hejuru z’ibihugu byombi, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wakomeje kwiyongera.

Ni ibiganiro bigiye kuba hari impungenge z’uko intambara ishobora kuba mu buryo butaziguye, nyuma y’igihe kirekire umubano w’ibihugu byombi urangwa n’ukutizerana n’intambara y’amagambo, bigatizwa umurindi n’iterabwoba rishingiye ku gisirikare.
Itsinda rya Amerika riraba rihagarariwe n’intumwa idasanzwe ya Perezida Donald Trump, Steve Witkoff, mu gihe itsinda rya Iran rihagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi.
Ibi Ibiganiro bije bikurikira ukwiyongera kw’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Perezida Trump yavuze ko yohereje “armada” amato y’intambara, indege z’intambara n’ingabo ibihumbi, mu rwego rwo guteguza Iran ko ishobora kugabwaho igitero.
Amerika Ishinja Iran Kwica abaturage mu myigaragambyo ikomeye iherutse kuba muri iki gihugu yamagana ubutegetsi bwe, imyigaragambyo bivugwa ko yahitanye abantu ibihumbi bishwe na Leta ya Iran.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko nibura abantu 6,883 bamaze kwicwa, naho abarenga 50,000 bakaba barafunzwe. Iyi myigaragambyo yatewe ahanini n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’ibihano mpuzamahanga byashyiriweho Iran.
Amerika isaba ko Iran ihagarika burundu gahunda yayo yo gukora intwaro za nucléaire, ikareka gutunganya uranium yongerewe imbaraga, ikanahagarika gahunda y’ibisasu bya missiles ndetse n’inkunga iha imitwe yitwaje intwaro mu karere, irimo Hamas na Hezbollah.
Ni ibintu Iran yamaganira kure, ikavuga ko ibiganiro bigomba kwibanda gusa kuri gahunda yayo yo gutunganya nucléaire, kandi ko izo ngingo zindi zirebana n’ubusugire bw’igihugu cyayo.
Mu byumweru bishize, Perezida Trump yatangaje ko ashobora kurasa kuri Iran mu gihe hatabaho amasezerano. Iran na yo yasubije ivuga ko izihimura ikarasa ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu karere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse n’igihugu cya Israel.
Minisitiri Abbas Araghchi yavuze ko ingabo za Iran “zifite intoki ku mbarutso” isaha n’isaha bashobora kuyikurura.
Iran ivuga ko gahunda yayo ya nucléaire igamije amahoro gusa, ariko Amerika na Israel bakemeza ko ishobora kuba igamije gukora intwaro za nucléaire. Iran yanze icyifuzo cyo kohereza uranium yayo yongerewe imbaraga mu kindi gihugu, ivuga ko ifite uburenganzira bwo kuyitunganyiriza ku butaka bwayo.
Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yatangaje ko yahaye Abbas Araghchi amabwiriza yo kugirana ibiganiro “biboneye kandi bingana” na Amerika. Iran iteganya kandi gusaba ko ibihano by’ubukungu byayishyiriweho byakurwaho.
Ibi biganiro byari biteganyijwe kubera i Istanbul muri Turukiya, biza kwimurirwa muri Oman ku munota wa nyuma ku busabe bwa Iran, kandi bigahuriramo gusa Iran na Maerikabi, mu rwego rwo gushaka uko igitutu cyagabanuka no kureba niba inzira ya dipolomasi yakongera gufunguka.
UWIMPUHWE ISINGIZWE Olivier / TheKaminuzaStar

