Abanyeshuri bafite ubumuga biga muri G.S.Gatagara Barashima bagenzi babo badafite ubumuga uburyo babitaho

Abanyeshuri bafite ubumuga biga mu kigo cy’amashuri cya G.S. Gatagara, ishami rya Huye, baravuga ko bishimira cyane ubufasha n’urukundo bahabwa na bagenzi babo badafite ubumuga, ndetse ko bibagirira umumaro mu myigire yabo no kwiyumva nk’abandi bose.

Bamwe muri abo banyeshuri bafite ubumuga butandukanye, barimo abagendera mu tugare n’abafite ubumuga bwo kutavuga, bavuga ko nubwo mu ntangiriro byari bibagoye kwiga mu kigo gihuriyemo abanyeshuri bose, uko iminsi yagiye ihita indi kaza, basanze bagenzi babo badafite ubumuga babakira neza, bakabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutavuga, abifashijwemo na mugenzi we Mahirwe Robert wamusemuriraga akoresheje ururimi rw’amarenga, yavuze ko yatunguwe n’urukundo yabonye ageze muri icyo kigo. Ati: “Nari niteze ko nzigunga kuko twari tugiye kwigana n’abantu tudahuje ubumuga, ariko siko byagenze. Abenshi bifuzaga kuganira nanjye, bakagerageza gukoresha ururimi rw’amarenga n’ubwo batari baruzi, bigaragaza inyota yo kumenya no kumva bagenzi babo.”

Yakomeje avuga ko bagenzi babo badafite ubumuga babafasha mu buryo butandukanye, harimo gusunika abagendera mu tugare, gufasha abatabasha kwiyambika, kwiyuhagira, kwigaburira ndetse no kubakorera amasuku, ibintu avuga ko bibatera ibyishimo n’icyizere cyo kwiga batekanye.

Ibi byemezwa kandi n’abanyeshuri badafite ubumuga biga muri icyo kigo. Mugabo Keza Iyan, umwe muri bo, avuga ko gufasha bagenzi babo bafite ubumuga ari inshingano ya buri wese. Ati: “Ni abantu nkatwe, ntitwabatererana. Abagenda mu magare tubafasha kugera aho batabasha kwigeza, abatavuga na bo tubafasha gusobanukirwa amasomo dukoresheje ururimi rw’amarenga, cyane cyane iyo mwarimu atari hafi.”

Umuyobozi wa G.S. Gatagara ishami rya Huye, Frère Simon Bizimana, avuga ko kwigisha abanyeshuri bafite n’abadafite ubumuga hamwe bifite akamaro kanini mu kubaka ubunyamuntu no kurera urubyiruko rufite indangagaciro zo gufashanya no kubana neza. Yongeyeho ko iri ari ishingiro ry’u Rwanda rw’ejo hazaza.

G.S. Gatagara ishami rya Huye ni ikigo cyashinzwe mu ntangiriro kigamije kwigisha abana bafite ubumuga, ariko kuri ubu kikaba cyaragutse kigatangira kwakira n’abadafite ubumuga, hagamijwe guteza imbere uburezi budaheza no kubaka umuryango ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye.

NDEKEZI Jean Melane/TheKaminuzaStar