‎“Ntimukambaze umubare w’Interahamwe ziri muri Congo, mubaze Loni”- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko bitangaje kuba abahagarariye ibihugu byabo (Ambassadors) baza kumubaza umubare w’Interahamwe (FDLR) ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyamara bakabaye babaza Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zimaze imyaka irenga 20 muri icyo gihugu zifite inshingano zo kuzirwanya.

‎‎Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Kane, ubwo yafunguraga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 iri kubera i Kigali.

‎Perezida Kagame yavuze ko mu biganiro agirana na ba Ambasaderi batandukanye, kimwe mu bibazo bakunze kumubaza cyane ari umubare w’Interahamwe zisigaye muri Congo, basa n’abashaka kumvikanisha ko ikibazo cyoroshye cyangwa ko abasigayeyo ari bake kandi bashaje.

‎Yagize ati “Iyo bambajije ngo ni bangahe, igisubizo mbaha, ndababwira nti ‘kuki mutabaza ingabo za Loni mwohereje hariya?’ Bakwiriye kubabwira umubare wabo n’icyo bakora. Loni ijya gushyira Ingabo za MONUSCO muri Congo, kuki barinze kuzishyirayo?”

‎Perezida Kagame yanenze imyumvire ya bamwe bavuga ko FDLR itagiteye ikibazo kuko abarwanyi bayo b’ibanze bashaje, bamwe bakaba bafite imyaka 90. Yasobanuye ko ikibazo atari imyaka, ahubwo ari ingengabitekerezo ya Jenoside babiba mu babakomokaho.

‎Yagize ati “Ni nko kuvuga ngo mwabihinduye ikibazo kidasanzwe mu gihe bamwe bashaje, bafite imyaka 90… Kugira ngo ube ufite imyaka 90, niba ufite abana watoje, ukabashyiramo iyo ngengabitekerezo, bagahinduka abarwanyi ba FDLR, ni gute kuba ufite imyaka 90 bihinduka ko ntacyo bivuze?”

‎Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ikibazo u Rwanda rufite muri Congo atari amabuye y’agaciro cyangwa gushaka kwagura ubutaka nk’uko abayobozi ba RDC babivuga, ahubwo ari umutekano muke uterwa n’uwo mutwe wahawe rugari.

‎Yagaragaje ko ikibazo gikomeye kurushaho ari uburyo izo nyeshyamba zinjijwe mu Ngabo za Leta ya Congo (FARDC).

‎Ati “Muri Congo, ikibazo u Rwanda rufite, kijyanye n’Interahamwe ziri hariya, n’icengezamatwara rishingiye kuri Jenoside… bagahimba impamvu ariko bakanyura iruhande rw’ikibazo kimwe bazi, bagizemo uruhare, kijyanye n’Interahamwe ziri hariya muri Congo, zari zaratujwe, zahawe imbunda, zigisha yari abari basanzwe, abashya, n’abagirwa Ingabo za Congo.”

‎Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku mvugo zibiba urwango zikomeje gukoreshwa n’abayobozi bakuru ba RDC, avuga ko ibyo na byo bikwiye kubarwa nk’ikibazo gikomeye aho kwita ku mibare y’abarwanyi gusa.

‎Yibukije ko niba Perezida wa Congo n’abandi bayobozi bavugira mu ruhame ko biteguye gutera u Rwanda, bagakoresha imvugo za Jenoside, bigira ingaruka ku bantu miliyoni nyinshi babumva, bikaba intandaro y’umutekano muke.

‎Yasabye ko aho gushakira ibibazo ahatari ho, amahanga yakagombye kureba umuzi w’ikibazo ufitanye isano n’izo ngengabitekerezo n’uburyo zahawe intebe.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/The Kaminuza Star