Ikoreshwa ry’ifumbire mu Rwanda ryikubye hafi kabiri mu myaka 7

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) yatangiye gutanga umusaruro, cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ahanini bitewe no kongera nkunganire igenerwa abahinzi.

Ibi bikubiye mu mibare yagaragajwe kuri uyu wa Kane taliki 05 Gashyantare 2026, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kunshuro ya 20 iri kubera muri Kigali Convention Centre, aho Minisitiri w’Intebe yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byakozwe mu nkingi za gahunda yo kwihutisha iterambere ikiciro cya kabiri (NST2) zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.

Agaruka ku nkingi y’ubukungu, by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Nsengiyumva yavuze ko uru rwego rwazamutse ahanini kubera nkunganire Leta yashyize mu buhinzi, igamije kongera ikoreshwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko, Guverinoma yongereye amafaranga ya nkunganire igenera abahinzi, cyane cyane nyuma y’uko ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga byakomeje kwiyongera.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yafashije abahinzi kongera ingano y’inyongeramusaruro bakoresha, aho ifumbire ikoreshwa yageze ku biro 74 kuri hegitare mu mwaka wa 2024/2025, ugereranyije n’ibiro 32 kuri hegitare byakoreshwaga mu 2017.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Intambwe imaze guterwa ku kigero k’imikoreshereze y’ifumbire ari ndende , kuko u Rwanda ruri hejuru y’ikigero cy’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi mu bihugu byo muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuko bakoresha ibiro 25 kuri hegitari ku mwaka.

Gusa nubwo intambwe imaze guterwa ishimishije, Dr Nsengiyumva yavuze ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwiyemeje, ari yo yo gukoresha ibiro 94.6 by’ifumbire kuri hegitare ku mwaka wa 2029, mu gihe mu bihugu byateye imbere hakoreshwa nibura ibiro 150 kuri hegitare ku mwaka.

Gahunda ya Nkunganire mu buhinzi itangwa na Leta binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), aho ifasha abahinzi kubona ifumbire mvaruganda n’imbuto ku giciro cyagabanyijwe. Abahinzi biyandikisha banyuze mu ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire, riborohereza kugera kuri izi serivisi.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi no kongera ingano y’ifumbire ikoreshwa, Guverinoma yakomeje kongera ingano ya nkunganire, cyane nyuma y’uko ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga byiyongereye.

Iyi gahunda ikomeje gushyirwamo imbaraga muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere-NST2 (2024–2029), aho intego ari uko ifumbire ikoreshwa izava ku biro 70 ikagera ku biro 94.6 kuri hegitare, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere umutekano w’ibiribwa.

Ibihingwa byunganirwa muri iyi gahunda birimo ibishyimbo, imyumbati, urutoki, ingano, soya, umuceri, imboga, imbuto n’ibindi bihingwa by’ingenzi bigira uruhare mu bukungu bw’igihugu.

UWIMPUHWE Isingizwe Olivier/TheKaminuzaStar