Umuhanzi Gisa James, wamamaye nka Gisa cy’Inganzo, agaragaza impinduka zikomeye mu mibereho ye nyuma yo kuva muri gereza, aho yahishuye ko ubu yibera mu buzima buzira ibisindisha n’akabari, ahubwo akaba asigaye yikundira gusoma ibitabo, gusenga no kwibanira n’umubyeyi we.
Uyu muhanzi uri mu bafite impano inyura benshi mu muziki Nyarwanda, yagarutse ku buzima bwe bushya nyuma yo gufungurwa muri Nyakanga 2025, aho yari amaze umwaka urenga mu Igororero rya Muhanga azira gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro yagiranye na The Kaminuza Star, Gisa yahamije ko imyitwarire ye yahindutse ku buryo bugaragara, cyane cyane mu minsi ya ‘Weekend’ yahoze imuhuza n’incuti mu tubari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Gisa avuga ko ubu iyo ari mu rugo aba ari umuntu usanzwe, wicisha bugufi kandi wiyubaha.
Yagize ati “Gisa cy’Inganzo ni umuntu usanzwe, uciye bugufi mu mutima, woroheje nk’abandi. Iyo ngiye mu kazi nubaha akazi kanjye nk’umuhanzi ariko iyo ngeze hanze nitwara nk’uvuga rikijyana.”
Yagarutse ku buryo impera ze z’icyumweru zisigaye ziteye, ashimangira ko ibyo kujya mu tubyiniro yaciye ukubiri na byo.
Ati “Weekend yanjye itangira ku wa Gatanu. Sinkunda kujya mu tubyiniro. Iyo nsohotse nigira kuri hoteli nkinywera umutobe kuko ntafata ibisindisha. Ku wa Gatanu iyo nta kazi mfite nkora siporo, nkanyuzamo nkanareba aho umuziki wanjye ugeze.”
Avuga ko ku wa Gatandatu awuharira gusoma ibitabo mu rwego rwo kunguka ubumenyi, naho ku Cyumweru akajya gusenga, yarangiza akajya gusura umubyeyi we (Mama we) bagasangira ibitekerezo.
Uretse umuziki no gusenga, Gisa avuga ko iyi minsi yo kuruhuka ayibyaza umusaruro yiyitaho ku mubiri, ndetse akaba ari we witekera amafunguro akunda.
Yagize ati “Muri weekend kubera ari ho mba mbonye umwanya wo kwiyitaho, nitekera agafi ndetse n’imboga, nkinywera amata ntuje, nkasoza weekend yanjye gutyo.”
Uyu muhanzi uheruka gusohora indirimbo yise ‘Nzaguhisha’, yijeje abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo z’umwimerere zigamije kuruhura imitima kandi zizaramba.
Ku byerekeye amakuru amaze iminsi acicikana ko yaba agiye kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music ibarizwamo ibyamamare nka Butera Knowless na Nel Ngabo, kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’iyi nzu cyangwa umuhanzi barabitangazaho byeruye.
Impinduka mu buzima bwa Gisa zije nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo byo gufungwa inshuro ebyiri zikurikiranya azira gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu 2017, yatawe muri yombi akatirwa gufungwa imyaka ibiri yamaze mu Igororero rya Nyarugenge, arekurwa mu 2019.
Ntibyatinze kuko mu 2024 yongeye gutabwa muri yombi ku mpamvu zisa n’iza mbere, afungirwa i Muhanga umwaka umwe, akaba yararekuwe muri Nyakanga 2025.
NDAGIJIMANA Gilbert/ The Kaminuza Star
