Basketball: Kaminuza y’u Rwanda yigaranzuye Kepler yegukana Igikombe cy’Intwari

‎Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) yegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026 mu mukino wa Basketball, nyuma yo gutsinda mu buryo bugoranye ikipe ya Kepler amanota 77 kuri 71, mu mukino w’ishiraniro wabereye muri Lycée de Kigali, kuri iki Cyumweru saa Kumi n’imwe n’igice.

‎‎Uyu mukino wa nyuma wari utegerejwe na benshi, wasoje irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu.

‎‎Kaminuza y’u Rwanda yageze ku ntsinzi ibifashijwemo n’ishyaka ry’abakinnyi bayo bajatanye na Kepler yari ifite inyota y’igikombe, umukino ukarangira habonetse ikinyuranyo cy’amanota atandatu gusa.

‎‎Iri rushanwa ryatangiye mu mpera za Mutarama, ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu yari agabanyije mu matsinda abiri; aho Itsinda A ryarimo UR Kigali, CBT na Black, naho Itsinda B rikabamo Thunders, Kepler, Flame na The Hoops Rwanda.

‎Akanyamuneza kari kose ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo kwegukana iki gikombe.

‎Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Ndikumana Raymond, yashimangiye ko iyi ntsinzi ari ishema rikomeye ku kigo ayoboye.

‎Yagize ati “Kuba ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda yegukanye iki gikombe ku munsi twibukaho Intwari z’igihugu cyacu ni ibyishimo bikomeye. Iyi mikino ihuza urubyiruko ikanabibutsa indangagaciro z’ubutwari n’umuco nyarwanda.”

‎‎Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FERWABA, Gahuranyi François Regis, yagarutse ku mpamvu nyamukuru y’iri rushanwa, ashimangira ko rirenze kuba imikino gusa, ahubwo ari umwanya wo kwimakaza indangagaciro.

‎Yagize ati “Iyi ni imikino ngarukamwaka igamije guhuza abakinnyi n’abafana, bagafatanya kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, banagaragaza ishyaka ryo kuzirikana ubutwari bwaranze igihugu cyacu.”

‎Ku ruhande rw’abakinnyi ba Kaminuza y’u Rwanda, iki gikombe gifatwa nk’intangiriro y’ibihe bishya.

‎Hirwa Boris, umwe mu bakinnyi bafashije UR kwitwara neza, yavuze ko iri rushanwa ribahaye imbaraga zo gushaka ibindi bikombe biri imbere.

‎Mugenzi we Rurangirwa Ngenzi Lewis, yunzemo ko intsinzi babonye ari ikimenyetso cy’uko ikipe yabo ifite ubushobozi bwo gukora ibintu bikomeye uyu mwaka.

NTAWURIKURA Rosine/ The Kaminuza Star