Abantu basaga 200 bamaze kwemezwa ko bapfuye nyuma y’inkangu yibasiye ikirombe cya Coltan mu gace ka Rubaya, muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biturutse ku mvura nyinshi yaguye ku wa 28 Mutarama 2025.
Aya makuru y’incamugongo yemejwe na Lumumba Kambere Muyisa, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’Ihuriro AFC/M23 rigenzura aka gace.
Mu kiganiro yagiranye na Reuters, yavuze ko imibiri myinshi yabapfiye bakiri munsi y’itaka, bityo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Mu rwego rwo gutabara abakomeretse, inkomere nyinshi zoherejwe mu bigo nderabuzima bitatu byo muri Rubaya, mu gihe abarembye cyane bajyanywe kuvurirwa i Goma, mu birometero nka 50 uvuye aho impanuka yabereye.
Kubera uburemere bw’ibyabaye, Guverineri Muyisa yahise ategeka ko ibikorwa byose by’ubucukuzi gakondo bihagarikwa by’agateganyo. Yategetse kandi ko abaturage batuye hafi y’ikirombe bimurwa vuba na bwangu mu gihe hagitegerejwe ubutabazi, kuko ubutaka bworoshye cyane kubera imvura.
Bamwe mu bacukura muri iki kirombe babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ko uretse imvura, inkingi z’ikirombe zari zishaje cyane, ibintu byongereye ibyago byo gutenguka.
Agace ka Rubaya kagenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024, kakaba ari indiri y’ubukungu bwa RDC kuko ubwako konyine gatanga 15% by’amabuye ya Coltan akoreshwa ku Isi yose.

UWIMPUHWE Isingizwe Olivier/ The Kaminuza Star


