Imbamutima za Bruce Melodie nyuma y’uko iShowSpeed asabye indirimbo ye

Bruce Melody yishimiye kuba iShowSpeed yarasabye indirimbo ye

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko yashimishijwe cyane no kubona iShowSpeed, umwe mu bakurikirwa cyane ku Isi ku mbuga nkoranyambaga, asaba ko indirimbo ye ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond ndetse na Brown Joel icurangwa.

‎‎Ibyo Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo EFM Tanzania ubwo yabazwaga uko yakiriye kuba iShowSpeed, uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yarasabye ko Pom Pom ikinwa ubwo yari mu modoka mu Rwanda, mu ruzindiko yarimo agirira muri Afurika.

‎Bruce yagize ati “Byaranshimishije cyane kumva asaba indirimbo yanjye Pom Pom kuko ubwo yari mu modoka nari ndi kumureba nk’abandi bose, ntungurwa no kubona asabye ko bayicuranga, gusa naje kumenya ko abafana banjye ari bo bari bayimusabye mbere babinyujije ahatangirwa ibitekerezo.”

‎Bruce Melodie, nyuma yo kuva muri Kenya, ubu aherereye muri Tanzania mu bikorwa yatangiye byo kumenyekanisha indirimbo Pom Pom. Biteganyijwe ko uyu muhanzi azava muri Tanzania yerekeza muri Uganda.

‎Nyuma ya Uganda, azajya muri Nigeria, asoreze i Burayi, aho azanataramira abakunzi be bahatuye guhera muri Werurwe 2026, bikaba biteganyijwe ko nyuma yo kuva muri urwo rugendo azahita atangira ibitaramo azakorana n’abarimo mugenzi we The Ben, aho bazazenguruka igihugu guhera muri Kamena 2026.

iShowSpeed ni umwe mu bakiri bato bakurikirwa cyane

MUHIRE Jean Berchimans / The Kaminuza Star