Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yatandukanye n’ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya nyuma y’umwaka ayigezemo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30, Mutarama 2026, nibwo Bizimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse amagambo yumvikanisha gusezera muri iyi kipe nyuma y’umwaka ayikinira, aho yashimiye ikipe ndetse n’abakinnyi bakinanye n’abandi bose bakoranaga muri iyi kipe.
Yagize ati “Ndashimira byimazeyo buri wese wo muri iyi kipe kubera amahirwe mwampaye yo kuba umwe mu bagize iyi kipe. Byari icyubahiro gikomeye guhagararira iyi kipe no gukorana n’abakinnyi bitanga, abakozi bayo, ndetse n’abafana b’akataraboneka.”
Yakomeje agira ati “Ndabashimira inkunga, amasomo n’ubunararibonye nungukiye mu gihe namaze hano. Nifuriza iyi kipe gukomeza gutsinda no kugera ku ntsinzi nyinshi mu bihe biri imbere.”
Bizimana Djihad w’imyaka 29 yageze muri Al Ahli Tripoli SC muri Gashyantare 2025. Agiye yaratwaranye na yo ibikombe bibiri barimo Igikombe Kiruta Ibindi (Super Coupe) muri Libya ndetse n’Igikombe cy’Igihugu.
Uyu musore w’imyaka 29 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.
I Burayi, Bizimana yakiniye amakipe ayo mu Bubiligi; Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri, na Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yamazemo umwaka umwe n’igice mbere yo kujya muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya, na yo yari amazemo umwaka imwe.


RUKUNDO Jean Claude/ The Kaminuza Star


