Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Pape Bouna Thiaw, yasabye abaturage b’igihugu cye guhagarika gukusanya inkunga yo kumufasha kwishyura amande yaciwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), asaba ko ayo mafaranga yahabwa abatishoboye.
Ibi bije nyuma y’uko CAF ifatiye ibihano bikomeye abarimo uyu mutoza, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sénégal na Maroc, ndetse n’abakinnyi batandukanye ku mpande zombi, bitewe n’imvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika (CAN 2025).
Pape Thiaw yari yahanishijwe guhagarikwa imikino itanu ndetse acibwa amande y’ibihumbi 100 by’Amadorali, azira kuba yarabwiye abakinnyi be kujya mu rwambariro nyuma y’uko hamaze gutangwa penaliti ku ruhande rwa Marox bari bahanganye.
Nyuma y’itangazwa ry’ibyo bihano, bamwe mu baturage ba Sénégal batangiye gukusanya inkunga yo kumushyigikira kugira ngo bishyure ayo mande.
Icyakora, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, uyu mutoza yashimiye abaturage ku rukundo bamweretse ariko abasaba kudakomeza icyo gikorwa mu izina rye.
Yagize ati “Inkunga n’urukundo mwangaragarije byankoze ku mutima cyane. Ariko ndabasaba nicishije bugufi kudakomeza gukusanya inkunga mu izina ryanjye. Nubwo nshimira uwo mutima wanyu mwiza, ndabasaba ko ayo mafaranga yakwifashishwa mu gufasha abari mu bibazo byihutirwa kurushaho.”
Ibihano bya CAF ntibyagarukiye ku mutoza gusa, kuko n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal ryaciwe amande asaga ibihumbi 600 by’Amadorali bitewe n’imyitwarire y’abafana, abakinnyi n’abatoza, ndetse n’amakarita y’imihondo yahawe abakinnyi batanu.
Abakinnyi ba Sénégal, Iliman Cheikh Baroy Ndiaye na Ismaila Sarr, bahagaritswe imikino ibiri bazira gusagarira umusifuzi.
Ku ruhande rwa Maroc, Kapiteni Achraf Hakimi yahagaritswe imikino ibiri (harimo umwe usubitse), mu gihe Ismael Saibari na we yahagaritswe imikino ibiri akanacibwa ibihumbi 100 by’Amadorali.
Ishyirahamwe rya Morocco ryaciwe ibihumbi 100 by’Amadorali kubera gusagarira abasifuzi bakoresha amashusho yunganira abasifuzi (VAR), n’ibihumbi 15 by’Amadorali bazira abafana bamuritse urumuri rwa ‘laser’ mu maso y’abakinnyi.
Umukino wa nyuma wa CAN ya 2025 waranzwe n’impaka zateje imvururu mu gihe cy’iminota 17, bitewe n’icyemezo cya penaliti yari ihawe Maroc. Nyuma y’uko umukino ukomeje, rutahizamu wa Maroc, Brahim Díaz, yaje guhusha iyo penaliti, bituma amakipe yombi ajya mu minota y’inyongera.
Sénégal yegukanye iki gikombe ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo mu 2021 yatwaye itsinze Misiri kuri penaliti. Igitego rukumbi cyatsinzwe na Pape Gueye mu minota 30 y’inyongera, ni cyo cyahesheje iki gihugu ikindi gikombe imbere ya Maroc yari mu rugo.



BYIRINGIRO Arsène/ The Kaminuza Star

