Huye: Abaturage barishimira ko baciye ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda

Abaturage batuye mu Turere twa Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, barahamya ko guhindura imyumvire ku bijyanye n’isuku n’isukura byabagabanyirije umutwaro w’indwara zikomoka ku mwanda bari bamaranye igihe.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo bagaragazaga uburyo gushyira imbaraga mu isuku y’umubiri, iyo mu ngo n’aho bakorera byahinduye imibereho yabo.

Biziyaremye utuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, yavuze ko mbere y’uko basobanukirwa, bahuraga n’uburwayi bwa hato na hato.

Yagize ati “Isuku ihoraho yo gukaraba buri munsi no kwirinda kurarana n’amatungo byadufashije kugabanya indwara ziterwa n’umwanda twahoraga turwaye.”

Mugenzi we Musabyimana Vérène na we yavuze ko umwanda n’ibigunda byabakururiraga Malaria, ariko ubu byabaye amateka. Ni mu gihe Masengesho ukorera mu Isantere ya Matyazo mu Murenge wa Ngoma (Huye), yemeza ko yaciye ukubiri n’indwara kuva yanoza isuku.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabutare, Dr. Ephraim Nzabonimana, yashimangiye ko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri, kuko indwara nyinshi zakirwa kwa muganga ziba zifitanye isano ya hafi n’isuku nke.

Yagize ati “Kwimakaza isuku mu ngo, gukoresha ubwiherero bukwiriye no gukaraba intoki kenshi ni ingenzi mu kwirinda indwara zituruka ku mwanda.”

Dr. Nzabonimana yasabye abaturage bose gukomeza gukorana n’inzego z’ubuzima mu kurwanya umwanda, abibutsa ko “kwirinda biruta kwivuza”.

Nubwo aba baturage bishimira intambwe bateye, raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) yo mu 2024, igaragaza ko ibikorwa by’isuku n’isukura bikiri hasi cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyi raporo iteye inkeke yerekana ko abana bagera kuri 800 bapfa buri munsi ku Isi bazize indwara zikomoka ku mwanda.

Kugeza ubu, umuntu umwe mu bantu 10 ku Isi nta mazi meza afite, umwe muri batanu nta bwiherero bukwiriye agira, naho umwe muri batatu akaba adafite uburyo bwo gukaraba intoki.

NDAGIJIMAMA Gilbert/The Kaminuza Star