Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite muri Uganda yatangiranye akajagari n’ubukererwe bukabije kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, bitewe n’ifungwa rya Internet mu gihugu hose ryatumye imashini z’ikoranabuhanga zinanirwa gukora.
Nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’Amatora, ibiro by’itora byagombaga gufungura imiryango saa Moya za mu gitondo. Icyakora, kugeza saa Tatu n’igice, amatora yari ataratangira mu bice byinshi by’igihugu.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, imashini zagenewe gusuzuma imyirondoro y’abatora hifashishijwe ibikumwe (Biometric Voter Verification Kits), ntizashoboye gukora kuko zikenera internet kugira ngo zihuze amakuru n’ikigo cy’igihugu, nyamara Leta yari yayifunze.
Ibi byatumye abaturage batinda gutora kuko imyirondoro yabo itagenzuriwe ku gihe; ibyatumye isaha y’itora idakurikizwa nk’uko byari byateganyijwe.
Nubwo habayeho gutinda, abaturage bakomeje gutonda imirongo bategereje, mu gihe umutekano wari wakajijwe mu bice byose by’igihugu.
Mu gace ka Magere kegereye Umurwa Mukuru Kampala, abaturage ba mbere bageze ku biro by’itora saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko byageze hafi saa Yine z’amanywa bataratora.
Muri aya matora, Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 82, arahatanira manda ya karindwi nyuma yo kumara ku butegetsi imyaka irenga 40. Ahanganye n’abandi bakandida barindwi barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.
Bobi Wine uhatanye ku nshuro ya kabiri, afatwa nk’uhatanye bikomeye na Museveni kuko ashyigikiwe n’urubyiruko rwinshi. Uyu mukandida yari yanateguje imyigaragambyo mu gihe haba habaye uburiganya mu byavuye mu matora.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ryanenze icyemezo cya Leta ya Uganda cyo guhagarika internet mu gihe cy’amatora, rivuga ko giteye impungenge ku bwisanzure n’imigendekere ya demokarasi.
Iri Shami kandi ryongeye no kunenga ifungwa ry’agateganyo ry’imiryango 10 itari iya Leta, iminsi mike mbere y’amatora.
Biteganyijwe ko hatagize igihinduka, ibyavuye mu matora bizatangazwa bitarenze ku wa Gatandatu, tariki 17 Mutarama 2026 mbere ya saa Sita z’amanywa.


BYIRINGIRO Arsène/ The Kaminuza Star


