Imyigaragabyo imaze ibyumweru bibiri yubuye umutwe muri Iran imaze guhitana ubuzima bw’abaturage barenga 45 barimo n’abana umunani, mu gihe uburakari bw’abaturage bushingiye ku kuzamuka kw’ibiciro n’ibibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego.
Ishami rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu rikorera muri Norvège, ryatangaje ko uretse abamaze gupfa, abandi basaga 2000 batawe muri yombi, naho amagana barakomereka mu bushyamirane buri guhuza abashinzwe umutekano n’abaturage.
Ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, iyi myigaragabyo yafashe indi ntera, bituma Leta ifata icyemezo cyo gufunga imiyoboro ya Internet n’itumanaho rya telefoni mu Murwa Mukuru Tehran no mu yindi mijyi ikomeye.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kubuza abigaragambya guhana amakuru no gukwirakwiza amashusho y’ibiri kuba, nubwo CNN ivuga ko bitabujije amashusho gukomeza gusohoka.
Miliyoni z’Abanya-Iran bari mu mihanda, baramagana kugwa kw’agaciro k’ifaranga ry’igihugu n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa.
Ibi byaturutse ahanini ku cyemezo cya Leta cyo gukuraho porogaramu yafashaga abacuruzi kubona amadorali ku giciro gito kugira ngo barangure ibintu hanze.
Ibi byatumye ibicuruzwa biva hanze bihenda cyane, ibindi birabura, bituma abacuruzi n’abaturage b’amikoro make bisuka mu mihanda.
Leta yagerageje guhosha ubu burakari itanga inkunga y’amadolari 7 buri kwezi ku baturage bakennye, ariko ibi byafashwe nk’igitonyanga mu nyanja ugereranyije n’ubukene buhari.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse kuburira Iran ko niramuka ikomeje kwica abigaragambya, azayigabaho ibitero.
Yagize ati “Nababwiye ko nibatangira kwica abantu, ibyo bakunze gukora mu myigaragabyo, tuzabarasa bikomeye.”
Kugeza ubu, amashusho akomeje gukwirakwira yerekana abigaragambya bafunze imihanda bacanye imiriro, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo biyunze kuri iyi myigaragambyo isaba impinduka mu miyoborere y’igihugu.

MASENGESHO Ruben/ TheKaminuzaStar


