Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwasoje iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, uregwa ibyaha birimo gukorera ishimishamubiri rishingiye ku gitsina abagore bagororerwa muri icyo kigo.
Muri iri buranisha ryabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye ko uyu muyobozi akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe impande zombi zitegereje umwanzuro w’urukiko uzafatwa mu gihe cya vuba.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura impamvu zikomeye zatuma Bahame atarekurwa ngo akurikiranwe ari hanze. Bwavuze ko ibyaha akekwaho ari ibyaha bikomeye, kandi ko hari impungenge zishingiye ku iperereza rigikomeje.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bahame yakoresheje nabi ububasha yari afite nk’umuyobozi w’ikigo, akabukoresha mu kugirira nabi abo yagombaga kurinda. Bwavuze ko yizezaga abagore bafunze kubafasha kubona imibereho myiza no kubahuza n’imiryango yabo, akabaka ishimishamubiri nk’ingurane.
Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bwashimangiye ko “N’iyo haba hari uwavuga ko yemeye kuryamana na we, bidafatwa nk’ukwemera ku bushake kuko abo bantu baba batari mu mwanya wo kwigenga,” bitewe n’uko ari we ugena igihe bamara bagororwa.
Ku ruhande rwa Sheikh Bahame n’abamwunganira mu mategeko, basabye Urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe.
Bavuze ko afite uburenganzira bwo gutegereza urubanza mu mizi ari hanze, kandi ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko azatoroka cyangwa akabangamira iperereza.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yatangaje ko Urukiko rugiye kwiherera, rukazafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe cya vuba. Kugeza icyo gihe, Bahame araguma mu maboko y’ubutabera.
Sheikh Bahame watawe muri yombi na RIB ku wa 16 Ukuboza 2025, aramutse ahamijwe ibi byaha, yahanishwa ibihano biremereye.
Ingingo ya 6 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uwakoze ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi. Iyo rikozwe hagamijwe gukora ibinyuranyije n’amategeko (nko kurekura umuntu utabyemerewe), igifungo kiba hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10.
Uru rubanza rwari rwasubitswe ku wa Kabiri kubera ko Ubushinjacyaha bwari mu mahugurwa, rukurikiranwe n’amaso y’inzego zirengera uburenganzira bwa muntu, zifuza kumenya niba koko ibigo ngororamuco bicungwa mu buryo buha agaciro uburenganzira bw’ababirimo.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, bushimangira ko yakoresheje nabi ububasha bwe mu kwaka ‘ishimishamubiri’ abagore yagombaga kurinda, mu gihe we n’abamwunganira basabye kurekurwa.
Ibi byagarutsweho mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, aho uyu muyobozi yitabye kugira ngo yisobanure ku mpamvu z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu nteko y’iburanisha, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura impamvu zikomeye zatuma Bahame atarekurwa ngo akurikiranwe ari hanze. Bwavuze ko ibyaha akekwaho ari ibyaha bikomeye, kandi ko hari impungenge z’uko aramutse arekuwe yabangamira iperereza rigikomeje.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bahame yakoresheje nabi ububasha yari afite nk’umuyobozi w’ikigo, akabukoresha mu kugirira nabi abo yagombaga kurinda.
Bwavuze ko yizezaga abagore bafunze kubafasha kubona imibereho myiza no kubahuza n’imiryango yabo, hanyuma akabaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina nk’ingurane.
Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bwashimangiye ko “N’iyo haba hari uwavuga ko yemeye kuryamana na we, bidafatwa nk’ukwemera ku bushake kuko abo bantu baba batari mu mwanya wo kwigenga,” bitewe n’uko ari we ugena igihe bamara bagororwa.
Ku ruhande rwa Sheikh Bahame n’abamwunganira mu mategeko, basabye Urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe.
Bavuze ko afite uburenganzira bwo gutegereza urubanza mu mizi ari hanze, kandi ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko azatoroka cyangwa akabangamira iperereza.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yatangaje ko Urukiko rugiye kwiherera, rukazafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe cya vuba. Kugeza icyo gihe, Bahame araguma mu maboko y’ubutabera.
Sheikh Bahame watawe muri yombi na RIB ku wa 16 Ukuboza 2025, aramutse ahamijwe ibi byaha, yahanishwa ibihano biremereye.
Ingingo ya 6 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uwakoze ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi.
Iyo rikozwe hagamijwe gukora ibinyuranyije n’amategeko (nko kurekura umuntu utabyemerewe), igifungo kiba hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10.
Uru rubanza rwari rwasubitswe ku wa Kabiri tariki 6 Mutarama 2026 kubera ko Ubushinjacyaha bwari mu mahugurwa.
NKURUNZIZA David/ The Kaminuza Star