Abakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Huye, bavuga ko iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 n’itangira 2026 yabazaniye akanyamuneza, nyuma y’uko urwunguko babonye rwisumbuye cyane ku rwo mu minsi isanzwe.
Aba bacuruzi bashingira ibi ku kuba umubare w’abagura ibicuruzwa warikubye kabiri ugereranyije na mbere y’iminsi mikuru. Ibicuruzwa byihariye isoko kurusha ibindi ni ibiribwa n’imyambaro.
Iradukunda Hamza ucuruza imyenda mu Mujyi wa Huye, yagaragaje ko iyo ageze mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, abaguzi biyongera cyane kurusha mu minsi isanzwe.
Yagize ati “Mu minsi mikuru tuvuyemo twabonye abakiriya benshi cyane. Mbere yaho abantu batanga ‘commandes’ mbereho nk’ibyumweru bitatu kugira ngo bagire icyizere ko ibyo bashaka kwambara bimugeraraho igihe.”
Yakomeje avuga ko ibi bibatera imbaraga bigatuma banatumiza ibicuruzwa byinshi hanze y’u Rwanda kugira ngo babashe guhaza ibyifuzo by’abakiriya.
Ati “Benshi mu bacuruzi b’imyambaro duterwa umwete n’imbaraga no kubona ko ibicuruzwa byacu bifite isoko rinini.”
Mugisha Claude, na we ucururiza imyenda mu isoko rya Huye, yahamije ko yiteguye neza iyi minsi mikuru akarangura ibijyanye n’igihe birimo imyenda n’ingofero bya Noheri.
Abajijwe niba ibitaraguzwe muri iyo minsi mikuru bitazangirika mu bubiko, yavuze ko nta kibazo gihari kuko ari ibintu bimara igihe kirekire.
Yagize ati “Nta kibazo dufite tuzabicuruza mu minsi mikuru ikurikira, kuko turabizi neza ko bizagerayo bigifite ubuziranenge kandi ibiciro bizaba bibereye, yaba abaguzi cyangwa twe abacuruzi.”
Si imyenda gusa yaguzwe, kuko n’ibyo kurya byari bikenewe cyane kugira ngo imiryango yishimane.
Uwamariya Jeanette ucururiza imboga mu isoko rya Huye, yavuze ko amafaranga yakuye mu gihe cy’iminsi mikuru yikubye kabiri ugereranyije n’iminsi isanzwe.
Yagize ati “Kubera ko mu minsi mikuru abantu baba bari guteka amafunguro menshi kandi aryoshye, bakenera imboga nyinshi n’ibyo zijyana na byo biryoshya amafunguro.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Ubucuruzi no guhanga umurimo mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, yasabye abacuruzi gufata neza ababagana, abibutsa ko umukiriya adakwiye guhabwa agaciro mu minsi mikuru gusa.
Yagize ati “Yego turabizi ko abacuruzi bungukiye mu minsi mikuru kubera ko iba ari iminsi idasanzwe, aho usanga abantu barabitse amafaranga yose y’umwaka kugira ngo bayakoreshe. Ariko turasaba abacuruzi kujya bakira yombi ababagana kuko ari bo bakorera. Serivisi nziza ntiyakabaye iy’igihe gito gusa, ahubwo igomba kuba umuco.”
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere tw’unganira Umujyi wa Kigali dufite ubucuruzi bukomeye, buhaha bukanahahirana n’utundi turere duturanye ndetse n’igihugu cy’u Burundi.
BYIRINGIRO Pichou/ TheKaminuzaStar


