Urubanza ruregwamo Shema Arnaud De Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwasubitswe hashingiwe ku mpamvu y’uko uregwa yagaragaje ko atiteguye kuburana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, ni bwo DJ Toxxyk ucyekwaho ibyaha bine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo.
Ubwo Toxxyk yahagurukaga ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ye.
Abanyamategeko be babiri bavuze ko babona umukiriya wabo atiteguye kwisobanura ku byaha bine akurikiranyweho, birimo n’ubwicanyi budaturutse ku bushake bwakorewe umupolisi wari mu kazi.
Umwe yagize ati “Ntitwiteguye kuburana uyu munsi kuko tutabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye; turi ku wa 7 Mutarama mu gihe dosiye twayibonye ku wa 5 Mutarama”.
Umucamanza yemeye ubu busabe maze yimurira urubanza ku wa 15 Mutarama 2026 saa Tatu za mu gitondo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu aherutse gutangaza ko DJ Toxxyk azakurikiranwaho ibyaha bine: Ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, gutwara ikinyabiziga nta ruhushya ndetse no gutwara wanyoye ibisindisha.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.
Umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

MUHIRE Gilbert/ TheKaminuzaStar


