Abanyeshuri basaga 3,000 bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, bahawe impanuro z’uko amasomo bahabwa bayabyaza amafaranga, mu gikorwa cya ‘Career Summit 2025’ cyahurije hamwe abanyeshuri, ubuyobozi bwa Kaminuza, abashoramari n’ibyamamare bikomeye nka Bruce Melodie, Mutesi Scovia na Kitoko.
Iki gikorwa cyabereye mu nzu y’imyidagaduro (auditorium) ya UR Huye kuri uyu wa Kabiri, cyateguwe n’Ishami ryigisha Ubukungu n’Icungamutungo (CBE) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba kaminuza, cyari gifite intego yo guhuza abanyeshuri n’abakoresha batandukanye, kugira ngo bigire ku bunararibonye bwabo ndetse bamenye uko ubumenyi bahabwa mu ishuri babubyaza umusaruro.
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yashimangiye ko intego ya Kaminuza itakiri iyo gutanga amasomo gusa, ahubwo ari no kurema abakozi bashoboye guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Abanyeshuri bose bafite isomo rijyanye no kwihangira imirimo (Entrepreneurship), ariko twumva ko kubigisha iryo somo mu ishuri gusa bidahagije. Ni ngombwa ko habaho uburyo bwo kubahuza n’ababafasha mu mishinga yabo, ababaha akazi ndetse n’aho bashobora kwimenyerereza.”
Dr. Ndikumana yakomeje asaba aba banyeshuri gufungura amaso, bakabyaza umusaruro amahirwe yose babonye kandi bakigirira icyizere cyo kuba ‘abaturage bajyana n’Isi’ (Global Citizens), bashobora gukora akazi haba mu Rwanda no hanze yarwo.


Muri iki gikorwa kandi, Kaminuza y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bitandukanye hagamijwe guteza imbere guhanga udushya no gufasha abarangije kwisanga neza ku isoko ry’umurimo.

Uretse ibiganiro by’akazi, abanyeshuri basangijwe ubuhamya n’ibyamamare byanyuze mu nzira z’inzitane kugira ngo bigere ku gasongero.
Umuhanzi Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rwe yatangiye afite imyaka 19, ababwira ko ibanga rikomeye ari ukwima amatwi abaguca intege.
Yagize ati “Mugire intego mu byo mukora byose kandi ntimugacike intege kabone n’iyo ibyo murangamiye byasa n’ibitinze, kuko igihe nyirizina kiba kizagera.”

Mugenzi we Kitoko Bibarwa, na we yabasangije inkingi eshatu zamufashije kugera aho ageze ubu.
Yagize ati “Ibintu bitatu byamfashije kugera aho ngeze ubu ni amahitamo, icyizere ndetse no kugira intego. Ibyo bintu iyo ubifite bigufasha kugera aho ushaka kugera.”

Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo, Mutesi Scovia, uzwi nka Mama Urwagasabo, yibukije aba banyeshuri ko bafite amahirwe abandi benshi babuze, bityo ko batagomba kuyapfusha ubusa.
Yabasabye kwibuka ko benshi muri bo baturuka mu miryango iciriritse, bityo ko kwiga kaminuza ari yo turufu rukumbi bafite yo guhindura amateka y’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na The Kaminuza Star, bagaragaje ko iyi ‘Career Summit’ yababereye imbarutso y’imitekerereze mishya.
Niyibizi Innocent yagize ati “Nungukiyemo ko nk’urubyiruko dukwiye kugira intego, tukiga cyane kandi tugacukumbura kugira ngo tumenye amahirwe menshi dufite bityo tuyabyaze umusaruro.”
Mugenzi we wiga mu mwaka wa mbere, Manishimwe Jean Baptiste, yunzemo ati “Nakunze cyane icyo batubwiye cyo kugira intego mu buzima no gukora iyo bwabaga ngo tuyigereho, nk’uko ba Bruce Melodie batubwiye uko babigenje.”
Mutoni Solange wiga ibijyanye n’ubucuruzi, we yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwikebura, bagakosora ibitagenda neza kugira ngo bazasohoke bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko.
Career Summit ibaye ku nshuro ya kane, ikaba ari igikorwa ngarukamwaka Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho nk’ikiraro gihuza abanyeshuri n’abafata ibyemezo mu nzego z’umurimo n’ubucuruzi.
ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star
