
Komiseri ushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza mu Muryango uharanira Ubumwe n’Iterambere by’Abanyafurika (Pan African Movement – PAM), Dr. Mulefu Alphonse, yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange guhindura imyumvire iciriritse ituma bumva ko kugira ngo ubeho neza, uba ugomba kwigana imigirire cyangwa gutura i Burayi na Amerika.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ishami rya PAM mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), riherereye mu Karere ka Nyanza.
Dr. Mulefu yagaragaje ko imbogamizi ikomeye Afurika igihura na yo uyu munsi atari ubukene bw’amafaranga gusa, ahubwo ari “ubukene bw’imitekerereze” bukomoka ku mateka y’ubukoloni, aho usanga Abanyafurika benshi baratakaje icyizere cyo kwigira, bagahanga amaso ibiva i Kantarange.
Mu kugaragaza ubukana bw’iki kibazo, yatanze ingero z’uburyo Abanyafurika bamwe bafata ibyabo nk’ibidafite agaciro, bagaha icyubahiro umuco w’abakoloni.
Yagize ati “Twagize akaga gakomeye, aho uhura n’umuntu mwaganira ugasanga intego ye mu buzima ni ugukora cyane ngo azagere i Paris cyangwa muri Amerika, nashaka ahite apfa. Hari abantu muri Afurika bumva ko bagomba kurya umugati w’i Paris gusa, cyangwa se mukunda kumva imvugo ngo ‘kanaka ni umuzungu’ bashaka kuvuga ko yateye imbere, afite isuku, akorera ku gihe n’ibindi, nk’aho nta Munyafurika wabikora atyo! Iyi ni imitekerereze mibi.”
Yakomeje agaraza ko intego nkuru ya PAM ari ugushyiraho urubuga rwo kuganiriramo ibibazo by’Abanyafurika nk’iby’umutekano n’iterambere, bigashakirwa ibisubizo kuko ibituruka hanze bitaramba.
Ati “Ibi ni na byo biteganyijwe mu cyerekezo cya PAM 2063, ahubwo nk’abanyamuryango ba PAM, icyo dusabwa ni ukuba ijwi ryafasha mu kubyumvikanisha, kugira abari mu myanya ifata ibyemezo babishyire mu bikorwa.”
Nyuma yo kumva ikiganiro, abanyeshuri n’abakozi ba ILPD bagaragaje ko biteguye kuba imbarutso y’impinduka.
Ngoga Emmy, umwe mu banyeshuri ba ILPD, yavuze ko nubwo urugendo rwa Pan-Africanism rukiri rurerure, hari intambwe igaragara imaze guterwa mu Rwanda itanga icyizere.
Yagize ati “Igishimishije ni uko nko mu Rwanda hari ibyamaze gukorwa nka Gacaca, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ndetse n’izindi ndangagaciro zo kwigira. Urubyiruko turabyumva, iki gitekerezo cy’abakurambere tugikomeyeho, kandi tuzakomeza kucyigisha n’abandi kugira ngo dukomeze kugaragaza ko n’Abanyafurika dushoboye.”
Me Umutoniwase Rosette, umwarimu muri iri shuri, yunzemo ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bareke umuco wo gushakira impamvu ahandi.
Yagize ati “Ibi biganiro binyibukije ko dukwiye gukomeza kwishakamo ibisubizo, nta kwitana ba mwana. Tugomba gukora igikwiye kiri mu buryo, ahakenewe ubutabera bugatangwa, Abanyafurika bose bagahaguruka bagaharanira ineza y’umugabane wabo.”
Muri uyu muhango, hanashyizweho komite nshya izahagararira PAM muri ILPD iyobowe na Bangayandusha Viateur, wungirijwe na Kandera Rosette, naho Niyigena Samson aba Umunyamabanga.
Perezida mushya w’iri shami, Bangayandusha Viateur, yijeje ko azaharanira kubaka uyu muryango mu bagize ILPD bose.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ILPD ushinzwe amasomo, Dr. Sezirahiga Yves, yasabye komite yatowe kuba indorerwamo y’izindi, abibutsa ko inshingano bahawe ari iz’ubwitange, kandi ko zigamije guhindura imitekerereze.
Yagize ati “Mugomba kujya muhora mwibuka inshingano zanyu. Hari abantu bagifite ibibazo byinshi muzasabwa gusubiza no kuyobora imbonezabitekerezo zabo mu murongo wa PAM, ari na byo bizatugeza kuri sosiyete Nyarwanda iboneye ndetse na Afurika dukeneye.”
Pan African Movement yashinzwe mu 1946 nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, u Rwanda ruyinjiramo mu 2015.
Intego nyamukuru y’uyu muryango, ni uguhindura imitekerereze y’Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda yo kugira Afurika Umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.


ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star

