StarTimes yazanye mu Rwanda ishusho y’u Bushinwa biciye muri ‘Glimpse of China in the New Era’

Ikigo cya StarTimes cyatangije ku mugaragaro igice gishya cya filime mbarankuru yitwa “A Glimpse of China in the New Era” , igamije kwerekana iterambere ry’u Bushinwa n’imibereho y’abanyamahanga bahatuye, mu rwego rwo guteza imbere umuco n’imikoranire hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

Iyi filime, itambuka buri wa Gatandatu no ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro kuri ST Zone, ST Novela E ndetse no kuri porogaramu ya StarTimes ON, yerekana inkuru z’abanyamahanga barimo Abanyafurika, abahanzi n’abashoramari basobanura uko babayeho ndetse n’uko bungukira mu iterambere ry’u Bushinwa muri ibi bihe.

Abakurikira iyi filimi y’icyegeranyo, batambagizwa mu buryo bw’amashusho agaragaza ubuzima n’iterambere mu mijyi n’intara zitandukanye z’u Bushinwa, zirimo Taizhou, Chongqing, Chongzhou, Fujian, Dunhuang na Wudang Mountain, aho buri hantu hagaragaza umuco, amateka n’impinduka zigaragara mu buzima bw’abahatuye.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri StarTimes, Lizzie Lyu, yavuze ko iyi filime igamije kurushaho gukomeza umubano hagati ya Afurika n’u Bushinwa binyuze mu gusangiza abandi ubunararibonye bw’abanyamahanga baba muri iki gihugu.

Ati “Abareba iyi filime bazabona inkuru z’abantu batandukanye bafite inzozi n’ibyifuzo byinshi, ariko kandi bazanunguka ubumenyi ku muco n’iterambere by’u Bushinwa, biciye mu buhamya bw’abanyamahanga bahatuye. Harimo amasomo menshi ndetse n’amahirwe mashya y’imikoranire hagati ya Afurika n’u Bushinwa.”

Ni ku nshuro ya mbere “A Glimpse of China in the New Era” izanwe mu Rwanda, n’ubwo bwose uyu mushinga umaze imyaka umunani utangiye.

Lizzie yakomeje asobanura impamvu kuri iyi nshuro baje mu Rwagasabo, agira ati “U Bushinwa n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ni yo mpamvu twifuje gusangira ubumenyi n’u Rwanda kandi twizerako binyuze muri uyu mushinga hazaza Abashinwa benshi ndetse n’ibikoresho bizafasha mu kuzamura igihugu ku rwego rw’u Bushinwa.”

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Startimes Rwanda, Lizzie Lyu

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri Startimes Rwanda, Rène Paluku ‘Pedro’, na we wagaragaje icyo Abanyarwanda bazungukira muri iyi gahunda.

Ati” U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi, u Rwanda rero numva ari igihugu cyiza cyo kuba twakijyiraho ibijyanye n’ubuhinzi ndetse no mu bindi bice by’umwihariko nk’ubucuruzi muri rusanjye.”

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri Startimes Rwanda, Rène Paluku ‘Pedro’ yasobanuye uko Abanyarwanda bazungukira muri iyi gahunda

Uyu mushinga watangijwe bwa mbere mu 2018 na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu rwego rwo gusangira ubumenyi n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Uretse kwerekanwa kuri televiziyo, StarTimes yanashyize imbaraga mu bikorwa byo hanze ya televiziyo birimo ibiganiro, ubukangurambaga n’ibikorwa bigamije gusobanurira abaturage umuco w’u Bushinwa no gushimangira ubucuti n’imikoranire hagati y’impande zombi.

StarTimes yasobanuriye abaturage bo hirya no hino mu gihugu iby’iyi gahunda
Abanyamakuru na bo ni bamwe mu basobanuriwe birambuye iby’iyi gahunda

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star