Prime Life Insurance na UR bahembye abahize abandi muri “nkunganire shoferi”

Abanyeshuri 15 bahize abandi ni bo bahembwe na Prime Life Insurance

Prime Life Insurance ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR), Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE), bahembye abanyeshuri 15 bahize abandi mu imenyerezamwuga ry’amezi abiri ryari rigamije gusakaza ubwishingizi “Nkunganire Shoferi”.

Umushinga “Nkunganire Shoferi” watangijwe muri Nyakanga 2025 ugamije kugeza ubwishingizi bwihariye ku batwara ibinyabiziga cyane cyane abamotari, 150 mu banyeshuri ba UR-CBE bahabwa amahirwe yo kwimenyereza akazi no gufasha mu gukwirakwiza iyi serivisi.

Mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yashimiye aba banyeshuri ku bw’ubwitange n’umurava bagaragaje.

Ati “Nyuma yo kubaha ibihembo ndetse n’impamyabushobozi zerekana ibyo bakoze, ubu noneho dufunguye ikindi cyiciro kibaganisha ku kuba abacuruzi b’umwuga ndetse no kuvamo abakozi bemerewe gucuruza ubwishingizi by’umwihariko ku Banyarwanda.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda buzakomereza no mu yindi myaka.

Ati “Iyi gahunda ni intangiriro kuko dusoje icyiciro cya mbere, kandi hazaza n’ibindi kuko buri mwaka Kaminuza na yo isohora abanyeshuri baba bagiye ku isoko ry’umurimo. Rero mu bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda tuzakomeza guha amahirwe abanyeshyuri uko bazajya bayisorezamo.”

Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent

Umuyobozi wa CBE, Dr. Joseph Nkurunziza, yashimangiye ko ubufatanye n’ibigo by’abikorera ari ingenzi ku banyeshuri.

Ati “Abenshi muri aba banyeshuri ni abasoje amasomo yabo bategereje guhabwa impamyabumenyi, bivuze ko urebye aba ari nk’aho bamaze kubona akazi binyuze muri aya mahirwe. Ibi rero byerekana ko ibigo by’abikorera iyo bihurije hamwe na kaminuza bitanga umusaruro ufatika nk’uko mubyibonera.”

Umuyobozi wa CBE, Dr. Joseph Nkurunziza

Musengimana Jean d’Amour, uri mu banyeshuri bahembwe, yavuze ko kugera mu 15 bahawe ibihembo byamusabye gukora cyane no kudacika intege.

Ati “Mu by’ukuri kubigereho ntibyari byoroshye, cyane ko nta n’umwe muri twe wari ufite icyo abiziho cyane, uretse amahugurwa twari twahawe. Byadusabye gukora cyane no kudacika intege. Ndashima kandi abayobozi bacu batubaye hafi kuva dutangiye kugera uyu munsi, kuko baduha icyizere cyo kuzaba abantu bakomeye.”

Ubwishingizi bw’umushinga “Nkunganire Shoferi” buhera ku mafaranga 3,000 Frw ku kwezi. Butanga ingoboka igihe uwishingiwe akoze impanuka igahitana umuntu, kandi imisanzu ishobora gutangwa hifashishijwe *177# cyangwa urubuga www.prime.rw.

NTAWURIKURA Rosine / The Kaminuza Star