Igitaramo Music in Space cyari giteganyijwe kuba ku wa 23 Kanama 2025 muri Camp Kigali, cyasubitswe kuri uyu wa 21 Kanama 2025 nyuma y’uko umuyobozi wacyo, Bjorn Vido, arwaye indwara y’umutima bigatuma abaganga bamusaba kutitabira.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe abategura igitaramo bari bamaze kubona ko byagorana gukomeza ibikorwa nyamara umushinga nyirizina ari uw’uyu mugabo, wari no kuzaririmbamo.
Mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuze ko byibura abasaga 3,000 bari bamaze kugura amatike, yose akazakoreshwa mu gihe igitaramo kizasubukurwa, n’ubwo bwose itariki nshya itari yatangazwa. Amatike ahasanzwe yaguraga 1,500 Frw yari yashize ku ikubitiro.
Umuhanzi The Ben uri mu bari bitezwe cyane, mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yihanganishije abafana be ndetse n’abahanzi bagenzi be baturuka hanze, bari bamaze kugera mu Rwanda.
Uretse The Ben, abandi bahanzi bo mu Rwanda bari bategerejwe ni Bushali, Ariel Wayz na Kenny Sol.
Mu baturuka hanze y’igihugu harimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU bo muri Afurika y’Epfo, Vampino na Sir Kisoro bo muri Uganda, ndetse n’abavangamiziki nka DJ Phil Peter na DJ Brianne. Igitaramo cyari kuyoborwa na MC Lucky.

GATUNGANE Bella Sandrine / The Kaminuza Star
