Umuganda wa Kanama uzakorerwa mu ngo 

Umuganda w’ukwezi kwa Kanama uzaba ku itariki ya 30 Kanama 2025, uzakorerwa mu ngo n’ahatangirwa serivise.

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyize hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Kanama 2025, ivuga ko biri mu rwego rwo kwimakaza isuku aho abaturage batuye n’aho bakorera.

Iti ” baturage bazita ku bikorwa by’isuku aho hombi kandi abafite ingendo za ngombwa ku munsi w’umuganda bazazikora.”

Iyi Minisiteri kandi yasabye inzego z’Ibanze kumenyekanisha ubwo butumwa kugera ku rwego rw’Umudugudu.