Fojo yasabye abiga itangazamakuru gukoresha ‘AI’ kinyamwuga

Abahugurwaga ni abiga itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK)

Abanyeshuri biga Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), bahuguwe ku mikoreshereze inoze y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI), biyemeza kutazatwabwa naryo ngo bakore ibihabanye n’ubunyamwuga.

Babivuze ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo basozaga amahugurwa y’imikoreshereze ya AI no gutahura ireme ry’amakuru ‘fact checking’ , yateguwe muri gahunda yiswe ’Rwanda Media Program’ ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cyo muri Suède gifasha mu kongerera Itangazamakuru ubushobozi, ’Fojo Media Institute’.

Abahugurwaga ni abiga itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ndetse n’abiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Bahuguwe ku kugenzura ireme ry’amakuru yatangajwe n’ari ku karubanda mu rwego rwo kutazagwa mu makosa yo gusakaza amakuru atari ukuri. Bahuguwe kandi ku mikoreshereze y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) mu mwuga w’Itangazamakuru.

Rukundo Jean Claude  wiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye The Kaminuza Star ko yahawe ubumenyi buzamufasha mu mwuga w’itangazamakuru.

Ati “Twigiyemo ibintu by’ingenzi bidufasha mu mwuga wacu w’itangazamakuru. Harimo nko kugenzura amakuru niba koko ari ukuri  mbere yuko atangazwa mu rwego rwo kwirinda gutangaza amakuru y’ibihuha, twigiyemo Kandi uko dukwiye gukoresha neza ubwenge buhangano mu buryo bukwiye.

Yavuze ko ubu yiyemeje kujya akoresha ubwenge buhangano neza yirinda ko bumutekerereza ahubwo akabukoresha  neza shyiramo inyurabwenge.

Annelie Frank, umuyobozi wa ’Fojo Media Institute’ mu Rwanda ahugura abanyeshuri

Munezero Nicole wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’itangazamakuru muri ICK, yavuze ko ubu azi gutandukanya ibyiza n’ibibi byo gukoresha ‘AI’.

Ati “ Icyo nafashemo ni uko ugomba kumenya uburyo uyibaza [AI], atari ukuyibaza ibyo wiboneye byose, nts kumvs ko wasubizwa ibintu byiza kandi wayibajije mu buryo bubi.”

Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) rikomeje kwimakazwa mu nzego zose ku buryo mu myaka iri imbere bizaba bigoye gusanga hari aho ridakorereshwa.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza kuva mu myaka ya 1950 hari ibihe by’ingenzi abashakashatsi bagize ibyo bakora bishyira itafari ku iterambere rya AI, bigakomeza kuzirikanwa cyane kuko umusaruro wabyo wagize ibyo werekana bifatika.

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku Isi byamaze gutera intambwe ikomeye mu ikoreshwa rya AI.

Inyungu z’iryo koranabuhanga Abaturarwanda bazibonye cyane by’umwihariko mu bihe bya COVID-19, ubwo hakoreshwaga ‘robots’ mu gufasha abarwayi.

Ahandi u Rwanda rukoresha iri koranabuhanga cyane ni mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, aho hirya no hino hashyizwe camera zigenzura abakora amakosa, ndetse zikabandikira.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.

Iyo ntambwe yahinduye u Rwanda kimwe mu bihugu bike bya Afurika byamaze kwemeza politiki ya AI.

MUGIRANEZA THIERRY/ THE KAMINUZA STAR