Bwiza yashimye Minisitiri Nduhungirehe witabiriye ibirori bye 

Bwiza mu birori byo kwishimira isabukuru y'imyaka 26 y'amavuko n'ine mu muziki

Umuhanzikazi Bwiza yagaragaje ko yanyuzwe n’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yitabiriye ibirori byo kwishimira isabukuru y’amavuko y’imyaka 26 ndetse n’ine uyu mukobwa amaze mu muziki.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, bihuza abo mu gisata cy’imyidagaduro byari byabahurije mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Universe.

Mu bitabiriye harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ukunze kugaragara mu bikorwa bishyigikira abahanzi ndetse akaba anaheruka gutangaza indirimbo yakunze kuri album Bwiza aheruka gushyira hanze yise “25 shades”.

Bwiza yavuze ko yashimishijwe cyane no kubona Minisitiri yitabira ibirori bye ndetse ko ari inkunga ikomeye ku bahanzi kuko bibagaragariza ko umuziki bakora ugera kure.

Yagize ”Ni ibintu by’agaciro cyane kubona umuyobozi nka Minisitiri wacu abasha kwitabira ibitaramo byacu nk’abahanzi. Si nange gusa kuko yitabira ibitaramo by’abandi ariko nkange nabyishimiye kandi bintera imbaraga ndetse bikananyereka ko ibyo dukora bigera kure n’umunyapolitike akaba yabyumva.”

Muri ibi birori kandi Umuyobozi wa KIKACI Music, inzu ireberere abahanzi ‘label’, Bwiza abarizwamo yahaye igihembo Coach Gael amushimira kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda ndetse cyane cyane no kugira uruhare rukomeye mu gutegura Bwiza Gala .

Bwiza Gala yateguwe hagamijwe kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 26 ya Bwiza ndetse no kwizihiza imyaka ine amaze akora umuziki.

Bwiza ukomeje kwigwizaho igikundiro akoze ibi birori nyuma yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo ‘album’ yise 25 shades ndetse ikaba ibaye Album ye ya kabiri ashyize hanze nyuma ya My dream yashyize hanze muri 2023, ibi akaba yarabigezeho mu myaka ine gusa amaze mu muziki.

Bwiza mu birori byo kwishimira isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko n’ine mu muziki
Minisitiri Nduhungirehe ( wambaye ikote ry’ubururu) witabira ibitaramo by’abahanzi

GATUNGANE BELLA SANDRINE/ The Kaminuza Star