Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria Kizz Daniel yakunze indirimbo za The Ben bimutera kumva yakorana na we indirimbo nyuma y’uko bahuriye mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Giants of Africa cyabereye muri BK Arena ku wa 2 Kanama 2025.
Amakuru yizewe avuga ko ubwo The Ben yataramiraga mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Giants of Africa, Kizz Daniel yari mu rwambariro aho yari ari gukurikirana igitaramo cye ku nsakazamashusho (télévision) zamufashaga kureba ibiri kubera ku rubyiniro.
Uyu muhanzi ukomeye muri Nigeria yanyuzwe n’uko The Ben yitwaye ku rubyiniro, hamwe n’uko yashimishije abafana bari mu gitaramo.
Nyuma y’igitaramo, Kizz Daniel yashatse guhura na The Ben, bararamukanya, atwara nimero ze za telefone. Ibiganiro byabo byakomereje kuri telefone, ari na yo Kizz Daniel yakoresheje yandikira The Ben ndetse mu biganiro bagiranye amwibutsa ko yakunze umuziki n’indirimbo ze, anamusaba ko abonye akanya yazamusura muri Nigeria bakaba bakorana indirimbo.
Ariko nanone, bitewe n’uko The Ben ari mu ruzinduko rw’ibitaramo bitandukanye bigomba kuzenguruka i Burayi, ntabwo byahise byoroha ko yajya muri Nigeria gusa bombi bamaze kumvikana ko narangiza izo gahunda bazahita bahuza imbaraga kuri uyu mushinga.
Ese iyi ndirimbo izataha?
Dusubiye inyuma ho gato, indirimbo The Ben aheruka gukora ihenze yitwa ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz, amakuru ahari akavuga ko ibyayigiyeho byose byatwaye asaga miliyoni 100 Frw, yishyuwe n’umuherwe Coach Gaël.
Nyuma y’iyo ndirimbo nta yindi ndirimbo The Ben yari yakora iri kuri urwo rwego gusa amakuru ahari avuga ko ubusanzwe indirimbo akora ku giti cye zimusaba byibuze asaga miliyoni 5 Frw.
Ku rundi ruhande, Kizz Daniel, nk’umuhanzi ukomeye muri Afurika, azwiho gukora indirimbo zihenze, binyuze mu gukora amashusho agezweho, kwamamaza indirimbo bityo bigatera indirimbo guhenda.
Indirimbo ‘Buga’ Kizz Daniel yakoranye na Tecno Miles muri 2022, amashusho yayo yatwaye asaga miliyoni 31 Frw, bivuze ko kuri ubu amafaranga akoresha ari menshi ugereranyije n’icyo gihe muri 2022 kuko igiciro cyo gukora amashusho nk’ayo cyarazamutse cyane, bisaba ishoramari rihambaye.
Bityo rero, ibi birahamya ko umushinga wo gufatanya gukora indirimbo hagati ya The Ben na Kizz Daniel ushobora gusaba ko impande zombi zunganirana mu ngengo y’imari. Hatabayeho ubufatanye, iyi ndirimbo gutaha bishobora kudashoboka.
MUHIRE Jean Berchimans / The Kaminuza Star


