Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yahagaritse gutanga VISA ku Barundi berekeza mu Amerika, kubera impamvu y’imitangire yazo itanyuze mu mucyo.
Iyi Ambasade yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025.
Mu butumwa banyujije ku rukuta rwabo rwa X bavuze ko kubahiriza amabwiriza agenga imitangire ya VISA bitareba umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari gahunda y’abanyagihugu bose.
Bati “Kubaha amategeko agenga VISA ntabwo ari iby’umuntu ku giti cye; bireba abanyagihugu bose. Birababaje! Kubera amakosa yisubiramo, Amerika ihagaritse by’agateganyo gutanga VISA ku Barundi.”
“Reka twubahirize amategeko kuko ikosa ry’umuntu umwe rishobora gufungira amarembo igihugu cyose.”
Nubwo Ambasade ya Amerika itasobanuye amakosa yabayemo, u Burundi busanzwe buri mu bihugu biri ku rutonde rw’ibihugu Perezida Donald Trump yatangaje muri Gicurasi 2025, ko abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Amerika.
MASENGESHO Ruben / The Kaminuza Star


