Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Michael Adebayo Olayinka, uzwi nka Ruger, yasuye ishuri ryisumbuye yizeho muri Nigeria, ashyikiriza ubuyobozi bwaryo mudasobwa 50 ndetse anatangaza ko azishyurira umunyeshuri umwe amashuri yose.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Nyakanga 2025. Nk’uko byagaragaye mu mashusho yasakaye ku rubuga X, Ruger yagaragaye aha inkunga ishuri rya Lagos National School, anaganiriza abanyeshuri n’abarezi, abashimira uruhare bagize mu buzima bwe n’urugendo rwe rw’ubuhanzi.
Ruger yavuze ko kwiga kuri iri shuri byagize uruhare rukomeye mu kumufasha kugera aho ageze, yemeza ko ari cyo gihe cyamushimishije cyane mu buzima bwe.
Yagize ati “Ku bwanjye, itsinda ryanjye n’umuryango wanjye, ndashyikiriza iri shuri mudasobwa 50. Turifuza ko ibi bizateza imbere ireme ry’uburezi. Si ibi gusa tuzakora, tuzakomeza gufasha uko Imana ikomeza kuduhundagazaho imigisha.”
Mu gikorwa cyo kwakirwa n’ishuri, Ruger yahise atoranya umunyeshuri witwa Lucky Friday wari umaze kumuririmbira, amwemerera ko azamwishyurira amashuri yose.
Iyi nkunga ya Ruger yakiriwe neza n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bashima urugero rwiza yatanze mu kugaruka aho akomoka no gufasha abandi.
Ruger azwi cyane mu ndirimbo nka Girlfriend na Asiwaju, ndetse aherutse gusohora umuzingo yise BlownBoy, uriho indirimbo 13, harimo na Toma Toma yakoranye na Tiwa Savage, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 18 ku rubuga rwa YouTube.

MUHIRE Jean Berchimans / The Kaminuza Star


