Senderi yasabye urubyiruko kwirinda irari no gukunda ibyihuse

Umuhanzi Eric Sendeli "International Hit" ari kuzenguruka igihugu ataramira abakunzi be

Umuhanzi Eric Senderi “International Hit”, uzwi mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu, yasabye urubyiruko kwigengesera no kwirinda irari ribajyana mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, abibutsa ko gushaka gukira vuba ari byo bituma benshi batakaza ejo hazaza habo.

Ibi yabigarutseho mu bitaramo biri kumuhuza n’abaturage hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Yavuze ko impamvu nyamukuru ituma urubyiruko rusigaye rwishora mu ngeso mbi, ari uko rushaka gukira vuba no kwigana ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ukabona umwana wo kwa kanaka ukumva ushaka kuba nka we, ukabona umuntu yambaye “mini” kuri murandasi ukumva nawe ushaka kubyambara, kandi mudahuje imico n’indangagaciro.”

Senderi yanenze imyumvire y’urubyiruko rushaka amafaranga yihuse, aho usanga bamwe baryamana n’abasaza cyangwa bagakora ibikorwa by’uburiganya kugira ngo babone amaramuko, nyamara ibyo byose bigira ingaruka zikomeye ku buzima n’ahazaza habo.

Ati “Urashaka gukira vuba, ni na ko urupfu ruba rugutegerereje hafi. Uzakuramo indwara zitandukanye, usange ugize ubuzima butari bwiza, kandi ntiwanarama warishoye muri ibyo byose.”

Yakomeje avuga ko umuryango ugomba kuza imbere mu buzima bw’urubyiruko, kuko uburere umuntu ahabwa n’ababyeyi ari bwo bugenda bumuyobora mu buzima.

Yagize ati “Umubyeyi wawe icyo akubwiye iyo utacyumviye, akenshi ni ho uhura na za ngaruka, washatse kubaho nk’abandi kandi mudateye kimwe.”

Mu butumwa bwe bwihariye, yasabye urubyiruko rwose, yaba urwiga muri kaminuza cyangwa ururi mu turere n’imirenge by’icyaro, kugira ikinyabupfura, kwigirira icyizere no kutararikira ibyihuse.

Uyu muhanzi uri mu barambye muri muzika nyarwanda, mu myaka 20 amaze akora umuziki afite album eshatu zirimo ‘Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ‘Icyomoro’ iriho indirimbo 15 na ‘Intimba y’Intore’ iriho indirimbo 18 zigaruka ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo kwizihiza iyo myaka 20, Senderi ari gukorera ibitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu birimo i Burera (11/07), Muhanga (12/07), Huye (18/07), Bugesera (19/07), Kayonza (23/07), Ngoma (25/07), Musanze (26/07), Rubavu (27/07), Rusizi (29/07) ndetse n’igitaramo azakorera Kigali ku wa 1 Kanama 2025.

Ibi bitaramo bya Senderi Hit aho anyuze hose, bibanzirizwa n’umuganda wihariye akorana n’urubyiruko ku bufatanye bw’Akarere aba agiye kuririmbiramo.

GATUNGANE Bella Sandrine / The Kaminuza Star