Rick Ross yacyeje Lil Wayne

Umuraperi w’icyamamare, Rick Ross yatangaje ko Lil Wayne ari we muhanzi wa mbere udahangarwa mu mateka ya Rap ku Isi, yemeza ko ari umwami w’iyi njyana.

Rick Ross wamenyekanye cyane ku ndirimbo B.M.F, ibi yabivuze ku mugaragaro mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17 Nyakanga 2025.

Yavuze ko Lil Wayne yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Hip-Hop, binyuze mu rugendo rutoroshye rwamuranze kuva akiri muto.

Uyu muraperi w’Umunyamerika wubashywe mu ruganda rwa muzika kubera ijwi rye ryihariye n’ubucuruzi bwe, yagaragaje ko Lil Wayne ari icyitegererezo mu buhanga bwo kwandika indirimbo, kwicisha bugufi no guharanira iterambere ry’abandi bahanzi.

Ibi Rick Ross yabivuze mu gihe impaka zikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza ku mwami wa Hip-Hop hagati ya Lil Wayne, Kendrick Lamar ugezweho cyane muri ibi bihe na Drake.

Lil Wayne, amazina ye y’ukuri ni Dwayne Michael Carter Jr., yatangiye umuziki akiri muto ubwo yinjiraga muri Cash Money Records afite imyaka 9, maze nu 2005 ashinga inzu ye bwite itunganya umuziki yitwa Young Money Entertainment, imufasha kuzamura izina rye n’iry’abandi bahanzi nka Drake na Nicki Minaj.

Lil Wayne yagiye yegukana ibihembo bikomeye nka Grammy Awards, bituma agira izina rikomeye mu muziki wa Hip-Hop ku rwego rw’Isi.

Rick Ross na Lil Wayne bamaze igihe kinini bakorana, aho indirimbo zabo zigaragaza ubusabane no kumvikana hagati yabo, Rick Ross akagaragaza ko atari ubucuti gusa ahubwo ko ari no guha agaciro ubuhanga bwa mugenzi we.

Kugeza ubu, Lil Wayne aracyakomeje urugendo rwe rwa muzik, aho indirimbo ye nshya yise “Banned”, yakoranye na Nicki Minaj, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.4 kuri YouTube mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

Rick Ross yemera ko Lil Wayne ari we muhanzi w’ibihe byose mu mateka ya Hip-Hop y’Isi

MUHIRE Jean Berchimans / The Kaminuza Star