Davido yikomye abakomeje kumwibasira

Umuhanzi David yiyamye abakomeje kumwibasira

Umuhanzi mpuzamahanga, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane nka Davido, yavuze ko hari abamunenga, bamwita umunebwe ndetse bakanamuseka, nubwo akora akazi gakomeye ko gutaramira imbaga hirya no hino ku isi.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X ku wa 11 Nyakanga 2025, Davido yagaragaje ko atumva uburyo abantu bamufata nk’udakora, mu gihe aba ari mu bitaramo bikurikirana, adahwema gukora.

Ati “Sinakumva ukuntu umuntu yanga undi. Dukorera mu mijyi myinshi mu gihe gito cyane, kandi dukora ubudahwema. Abantu ntibanyurwa, iteka baba bankwena.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, yavuze ko nubwo hari abamufata nabi, ibyo bitazamuca intege cyangwa ngo bimubuze gukomeza urugendo rwe rw’umuziki.

Kuva ku wa 18 Mata 2025, Davido ari mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye ya gatanu yise “5ive”. Iyi album yahise ikora amateka, aho ku munsi wa mbere yumviswe inshuro miliyoni 9.3 muri Nigeria kuri Spotify, ishyiraho agahigo katari karigeze kabaho mu gihugu. Kugeza ubu, imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 241.1 kuri Spotify.

5ive irimo indirimbo zamenyekanye cyane nka “Awuke”, “Funds” na “Be There Still”, ndetse yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Chris Brown, Becky G, Omah Lay, Shenseea na Dadju.

Davido ategerejwe mu gitaramo gikomeye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025 i Los Angeles, mu rugendo rwe rwo kumenyekanisha iyo album ku rwego mpuzamahanga.

Ingengabihe ya Davido mu kumenyekanisha album ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

MUHIRE Jean Berchimans / The Kaminuza Star