Abakinnyi ba Arsenal y’abagore bongeye gusura u Rwanda 

Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal y’abagore, Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina, bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya “Visit Rwanda” igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu bufatanye na Arsenal.

Aba bakinnyi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Tatu n’Igice za mu gitondo.

Biteganyijwe ko bazasura bimwe mu byiza nyaburanga by’u Rwanda, birimo Pariki y’Akagera.

Ni ubwa mbere Laia Codina ageze mu Rwanda, mu gihe Caitlin Foord na Katie McCabe bagarutse mu Rwagasabo nyuma yo kuhasura bwa mbere mu 2022.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal bwatangijwe ku mugaragaro tariki ya 23 Gicurasi 2018, amasezerano yongerwa mu Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Aba bakinnyi batatu baheruka kugira uruhare mu gufasha Arsenal kwegukana UEFA Women’s Champions League ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, batsinze FC Barcelona igitego 1-0.

Abakinnyi batatu ba Arsenal y’abagore basuye u Rwanda muri gahunda ya “Visit Rwanda”

BYIRINGIRO Pichou / The Kaminuza Star