Rutahizamu w’Umunya-Espagne ukomoka muri Ghana, Nico Williams, yamaze kongera amasezerano muri Athletic Club Bilbao kugeza 2025, ashyira iherezo ku byifuzo bya FC Barcelona yari imaze iminsi imushaka.
Williams w’imyaka 22, yari ategerejwe nk’uwari kongera imbaraga ku ruhande rw’ibumoso mu busatirizi bwa FC Barcelona, aho yari gufatanya mu busatirizi n’abarimo inshuti ye magara, Lamine Yamal.
Ibi bibaye mu gihe FC Barcelona ifite ibibazo by’ubukungu, byatumye itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya, nk’uko amategeko ya La Liga abiteganya.
Aya mategeko asaba ko buri kipe yerekana ubushobozi bwo guhemba abakinnyi umwaka wose mbere y’uko yemererwa kubandikisha
Ibinyamakuru Mundo Deportivo na Marca byo muri Espagne, byanditse ko Nico Williams yafashe iki cyemezo nyuma yo kugirwa inama n’abo mu muryango, barimo mukuru we Iñaki Williams bakinana muri Athletic Club, nubwo we akinira ikipe y’igihugu ya Ghana.
Kuza kwa Nico Williams kwari gufasha FC Barcelona kongera imbaraga mu busatirizi bwayo, cyane cyane mu gihe irimo gushaka kwisubiza Igikombe cya Shampiyona yatwaye uyu mwaka ndetse no guhatana muri Champions League, aho yasezererewe muri 1/2 na Inter Milan.
Nyuma yo kubura Williams, FC Barcelona iracyafite amahirwe yo kugura abandi bakinnyi, aho amazina nka Marcus Rashford wa Manchester United na Luis Díaz wa Liverpool akomeje kuvugwa, nk’abashobora gusimbura Nico Williams ku rutonde rw’abo iyi kipe y’i Catalonia yifuza.


BYIRINGIRO Pichou / The Kaminuza Star


