Umuhanzi nyarwanda Semana Kevin, wamamaye ku izina rya Ish Kevin, yasohoye indirimbo nshya yise Gutsinda II, ku wa 4 Nyakanga 2025, umunsi u Rwanda rwizihizaho imyaka 31 yo Kwibohora.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gukomeza urugamba rwo gutsinda inzitizi n’ibibangamira iterambere, by’umwihariko mu rugendo rw’abahanzi n’urubyiruko.
Muri iyi ndirimbo Ish Kevin yerekana urugendo rutoroshye yaciyemo kugira ngo injyana ya Trapish yemerwe mu Rwanda. Avuga ko yahagurukiye gutsinda urwango, ibihuha n’ivangura byagiye bimugiraho ingaruka kuva atangiye umuziki.
Ati “Nambariye gutsinda, nararahiye. Ubu twambariye gutsinda, twararahiye IYEEE!”
Mu butumwa yasangije abakunzi be kuri Facebook ku wa 1 Nyakanga, yavuze ko Gutsinda II ari indirimbo y’abarwanashyaka bose, abaharanira kubaho n’abatinyuka gukurikira inzozi zabo.
Yakomeje ati “Ku munsi wo Kwibohora k’u Rwanda, ntitwizihiza gusa ubwigenge, ahubwo turagenda nk’abasirikare b’intwari.”
Ish Kevin kandi yahakanye ibihuha bimushinja imyitwarire mibi irimo ubutinganyi, ubusinzi n’ubujura. Yavuze ko ibyo ari amacakubiri akomoka ku ishyari, ariko ko bitazigera bimuca intege kuko yarezwe neza, cyane cyane na nyina ngo wamuhaye uburere bwiza.
Uretse umuziki, uyu muhanzi aherutse no kwitabira irushanwa ry’imodoka rya Spring Rally GMT ryabereye i Rwamagana ku wa 3 Gicurasi 2025, aho yakoranye n’umushoferi Jacques Hakizimana bakaza ku mwanya wa gatatu.
Indirimbo Gutsinda II ije ikurikira Gutsinda I yasohotse ku wa 14 Gashyantare 2024, ndetse na “Respect” , indirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 62 mu kwezi kumwe.
Ish Kevin afatwa nk’umwe mu batangije injyana ya Kinyatrap n’ishami ryayo rya Trapish, aho anyobora Trappish Records. Mu 2021, yaje ku mwanya wa cyenda mu bahanzi ba Hip-hop b’Abanyafurika b’abahanga nk’uko byatangajwe na The Native, naho indirimbo ye “No Cap” ijya mu za mbere ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byatangajwe na GRM Daily.
MUHIRE Jean Berchimans/ The Kaminuza Star
