Prof. Nkaka yasabye urubyiruko kwigira amateka y’u Rwanda ahanyaho

Prof. Nkaka Raphael asaba urubyiruko gushishoza mu gihe biga amateka y'Igihugu cyabo

Umwarimu w’amateka muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nkaka Raphael, yasabye urubyiruko kwiga amateka binyuze mu buryo bwizewe, aho kwishingikiriza ku makuru aboneka ku mbuga nkoranyambaga, ashobora kubayobya.

Mu gihe bamwe mu baturage bakuze bagifite mu mutwe amateka u Rwanda rwanyuzemo, urubyiruko rwinshi ruvuga ko rubangamiwe no kutayamenya.

Niyonkuru Elias, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye, avuga ko kwiga amateka y’u Rwanda bikigoranye.

Ati “Kubona aho wakwigira amateka y’u Rwanda biba bigoye cyane, kandi n’ahahari bisaba ikiguzi runaka kugira ube wamenya duke. Nk’urubyiruko tuba dushaka kumenya amateka yose yaranze u Rwanda kuva ruyoborwa n’abami kugeza ubu.”

Tuyisenge Cesar, na we wo mu Karere ka Huye, ashimangira ko ikibazo atari gusa amakuru adahari, ahubwo n’ayo aboneka atizewe.

Ati “Muri iki gihe biragoye kubona aho wakwigira amateka y’u Rwanda, kuko n’imbuga nkoranyambaga tuyabonaho, ntituba twizeye aho yaturutse, bikarushaho kudushyira mu rujijo.”

Ni ikibazo na Prof. Nkaka yagarutseho, asaba urubyiruko kudakurikira amakuru yose aboneka kuri izo mbuga.

Ati “Uramutse ugiye ku mbuga nkoranyambaga ngo ugiye kuhigira, watakara kuko abantu babikora ni abantu babonetse bose, badafite n’ubushobozi bwabyo, ugasanga ahubwo bashobora kubayobya kurusha uko babigisha.”

Yongeyeho ko amateka nyakuri yigwa binyuze mu mashuri no mu bitabo byizewe.

Ati “Urubyiruko rugomba kwiga rukamenya. Ibyerekeye kumenya amateka ni ukujya mu ishuri ukayiga. Ntabwo uri buvuge ngo uzajya mu binyamakuru uyasome kuko abantu bandika ibyo babonye. Nibajye mu mashuri, ni ho bazabyigira, ni ho bazamenyera neza ibyo bakwiye gusoma n’ibyo badakwiye gusoma.”

Prof. Nkaka yasabye urubyiruko no kumenya gutandukanya ibinyamakuru byizewe n’ibitizewe, ndetse bakanamenya neza abantu bakurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ngo bizabarinda kugwa mu bishuko by’abashaka kubayobya mu izina ryo kubigisha.

GATUNGANE Bella Sandrine / The Kaminuza Star