Umuhanzi w’Umunyarwanda, Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy, yasohoye indirimbo yise “Naumia” ikubiyemo amagambo yuje intimba no kwibuka urukundo rudasanzwe yari afitanye n’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana azize indwara ya Diyabete.
Umubyeyi wa Chriss Eazy yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), tariki 13 Kamena 2025, ashyingurwa mu irimbi ry’Abasilamu i Nyamirambo.
Imihango yo gukura ikiriyo yabereye mu karere ka Kamonyi, yitabirwa n’abantu batandukanye barimo abahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda.
Tariki ya 28 Kamena nibwo Chriss Eazy yashyize hanze ifoto iteguza iyi indirimbo yatuye nyina, ayiherekeresha ubutumwa bwuzuye amarangamutima.
Ati “Mama nkunda, sinabashije kukuzanira indabo, sinabashije no gufata ikiganza cyawe, ariko nkuhimbiye iyi ndirimbo kuko ari yo mpano nshoboye kuguha ubu. Ruhukira aharirimbirwa n’abamalayika, njye nzakomeza kukuririmbira hano. Komeza umurikire ubuzima bwanjye nk’urumuri rwo mu ijuru, uhore uri hafi yanjye iteka. Ndagukunda cyane mama.”
Chriss Eazy yavuze ko yahisemo kwita indirimbo ye “Naumia” , ijambo ry’Igiswahili risobanura “Ndababaye” mu Kinyarwanda, mu rwego rwo kugaragaza intimba aterwa no kubura umubyeyi yafataga nk’inshuti magara.
Mu mashusho y’iyo ndirimbo, hagaragaramo ibihe by’umunezero yagiranaga n’umubyeyi we ndetse na nyirakuru, na we uherutse kwitaba Imana nyuma y’umubyeyi wa Chriss Eazy.
Uyu muhanzi ukunzwe n’abiganjemo urubyiruko yagaragaje kenshi ko yari afitanye umubano wihariye n’umubyeyi we, dore ko yagiye amuherekeza mu bitaramo no mu bikorwa bitandukanye by’umuziki uyu musore yakoraga.

GATUNGANE Bella Sandrine / The Kaminuza Star


