Nyuma y’itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ryemeza ko icyorezo cya COVID-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, abaturage bo mu Karere ka Huye batangaje ko batangiye kongera kwitwararika no gushyira imbaraga mu bikorwa by’isuku, mu rwego rwo kugihashya burundu.
Akarere ka Huye, kamwe mu tugize Intara y’Amajyepfo, kazwiho kugendwa n’abatari bake bitewe n’amashuri makuru ndetse na za Kaminuza, ubukerarugendo n’ibindi biharangwa. Abaturage bako bavuga ko bahisemo kudapfukirana amakuru bahawe kuri COVID-19 yubuye umutwe, ahubwo ko bari gufata ingamba zigamije guhangana n’iyi ndwara.
Mukamana Anathilia, utuye mu Murenge wa Tumba, yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 turakizi, tuzi n’ingaruka cyatugizeho, haba ku buzima bwacu ndetse no ku bukungu. Rero twafashe ingamba zo gukomeza kwimakaza isuku kugeza turanduye COVID-19 mu gihugu cyacu.”
Mu bindi bikorwa abaturage batangije harimo gukangurira bagenzi babo kongera gukoresha ubukarabiro no gukaza isuku mu ngo no mu bice rusange.
Nshimiyimana yagize ati “Turasaba ko binyuze mu bukangurambaga, abantu bakangurirwa gukoresha ubukarabiro kuko hari abantu bari barabwubatse, ariko ubu bukaba butagikora.”
Izi ngamba abaturage bazifashe nyuma y’uko RBC itangaje ko mu bipimo 16,000 byafashwe, 0.7% byabyo byagaragayemo ubwandu bwa COVID-19, ndetse ko u Rwanda rutangiye kongera kubona abanduye nubwo nta barwayi barembye baragaragara.
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi yagiranye na IGIHE, yahumurije abaturarwanda kuko ngo iyi ndwara itagarukanye ubukana bw’ubwa mbere.
Ati “Nta giteye ubwoba gihari kuko ababonetse ntabwo barembye. Ni ibintu bisanzwe by’ibicurane, ariko na Covid-19 bari munsi ya 1%. Mu mpagararizi twari twafashe, twari twafashe izigera ku bihumbi 16000.”
Hashize iminsi hari ubwiyongere bwa Covid-19 mu bihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.


MBONIMPA Nepomscene / The Kaminuza Star


