Umukinnyi wo hagati mu kibuga muri Bugesera FC n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi “Intamba mu Rugamba”, Gakwaya Léonard, agiye gukora igerageza ry’ukwezi muri Polokwane FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 azajya muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 19 Kamena kugeza tariki ya 20 Nyakanga 2025, nyuma yo kwimurirwa amatariki yari yatangajwe mbere yo ku itariki ya 10 Kamena, bitewe no gutinda kubona ibyangombwa by’inzira.
Nk’uko bigaragara ku butumire The Kaminuza Star ifitiye kopi, Polokwane FC izishyura ibijyanye n’icumbi, ingendo n’ibindi byose Gakwaya azakenera mu gihe cy’igerageza.
Iyi kipe yambara oranje yasoreje ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo, mu mwaka w’imikino uheruka kurangira mu kwezi gushize.
Gakwaya Léonard yageze muri Bugesera FC mu 2023 asinya amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gukinira Flambeau du Centre yo mu Burundi mu gihe cy’imyaka ine.
ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star


