Diamond Platnumz yashyingiranwe na Zuchu

Diamond yashyingiranwe na Zuchu mu idini

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yahamije ko we na Zuchu bamaze igihe barashyingiranywe mu ibanga rikomeye, nyuma y’igihe kinini abantu bibaza ku mubano wabo.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abafana amafoto agaragaza imihango ya Islam yo gusezerana hagati ye na Zuchu.

Mu butumwa burebure bwajyanye n’ayo mafoto, Diamond yavuze ko yize kubika ibanga kandi ko byamugiriye akamaro, bikanamurinda byinshi.

Ati “Ndabizi buri wese afite uko atekereza ibijyanye no kuba nashyingiwe, gusa reka noneho mbabwire ko Diamond Platnumz yashyingiwe kera. Umunsi umwe nzababwira byose uko byagenze.”

Nyina wa Diamond, Mama Dangote, na we yemeje ayo makuru, abinyujije kuri Instagram, aho yifurije aba bombi urugo ruhire.

Diamond na Zuchu batangiye kuvugwa mu rukundo mu ntangiriro za 2022. Nubwo byavugwaga ko bakundana, Diamond yagiye ahora abihakana ndetse aherutse no kwanga kuganira n’itangazamakuru.

Amakuru avuga ko basezeranye mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2025, mbere y’uko hatangira ukwezi gutagatifu kwa Ramadhani.

Inkuru y’ishaka rya Diamond yatunguye benshi kuko yakundanye na benshi, bakanabyarana, nyamara ntashyingiranwe n’umwe muri bo.

Ubwo yatangiraga kuzamuka muri muzika mu 2010, yakundanye n’umunyamidelikazi, akaba n’umukinnyi wa filimi, Wema Sepetu. Urukundo rwabo rwamaze imyaka ine gusa kuko mu Ukwakira 2014 batandukanye, ubwo Diamond yahuraga na Zari Hassan.

Uyu muhanzi w’ikimenyabose yahuriye n’uyu Mugandekazi w’umushabitsi mu ndege, bahita batangira gukundana. Bidatinze, mu 2015 bibarutse imfura yabo, nyuma y’umwaka bibaruka ubuheta.

Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi ubwo Diamond yacaga inyuma Zari, akabyarana na Hamisa Mobetto mu 2017.

Ku munsi w’abakundana mu 2018 nibwo uyu mugore yakatiye Diamond binyuze mu byo yatangaje ku rukuta rwe rwa Instagram.

Umubano wa Hamisa Mobetto na Diamond Platnumz ntiwarambye kuko batandukanye nta n’umwaka uciyemo.

Uyu muhanzi uzwiho gukunda inkumi yahise akomereza urukundo rwe ku Munyakenyakazi, Tanasha Donna.

Mu Ukwakira 2019 babyaye umuhungu wabo wa mbere, gusa mu ntangiriro za 2020 baratandukana, Tanasha yisubirira muri Kenya hamwe n’umuhungu wabo.

GATUNGANE Bella Sandrine / The Kaminuza Star