Gisagara: Abaturage berekanye iterambere bagezeho binyuze mu matsinda afashwa na Compassion

Amatsinda y’abaturage yo mu Murenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara, afashwa n’amatorero akorana na Compassion International, yagaragaje ibikorwa amaze kugeraho mu kwiteza imbere, binyuze mu imurikabikorwa ryabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025.

Iri murikabikorwa ry’ibikorwa by’amatsinda y’imishinga ya ADEPR Kabeza, EMLR Ramba na UEBR Mwendo ryabereye ku kibuga cy’Umurenge wa Mamba.

Abagize aya matsinda berekanye umusaruro w’ibyo bamaze kugeraho mu buhinzi, ubworozi, ubudozi, ndetse no mu bukorikori bwiganjemo gukora inkweto n’ibikapu.

Bamwe mu banyamuryango bagabiye bagenzi babo amatungo, bagaragaza ko inkunga bahawe n’umuryango Compassion bayibyazamo ubushobozi bwo kwigira, kandi bagafasha abandi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Manirarora Eugene, yashimye ibikorwa by’aya matsinda, avuga ko bifite uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati “Twari tuzi ko ari amatsinda asanzwe nk’ayo tumenyereye yo kubitsa no kugurizanya, tutazi ko amatsinda ashobora kuba ahinga, akora inkweto. Ni ikintu cyiza cyane kandi natwe nk’ubuyobozi tuzafatanya na bo mu kubashakira amasoko. Turabafasha kuvugana n’ushinzwe ubuhinzi mu Murenge kugira ngo ajye aba hafi y’aya matsinda, abafashe mu kubona ifumbire kuri nkunganire bazamure umusaruro, kurwanya udukoko n’ibindi.”

Yakomeje agira ati ” Kuba umuntu uri muri Compassion yitura uwutayirimo byongera imibanire myiza. Ni indangagaciro nziza yo kumenya ko uwahawe na we akwiye guha undi udafite. Ni byo dutoza abaturage; gufashanya, kunganirana no kubana neza.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bugiye gufatanya n’aya matsinda kugenzura uburyo amatungo atangwa yitabwaho, ndetse abagaragara mu bikorwa byo kuyagurisha bafatirwe ibihano.

Ati “Kiriya ni icyaha. Uriya muntu wamugabiye ni igihango baba bagiranye. Cyane cyane nk’inka ni ho bakunda kuduhemukira, aho umuntu yumva ko inka yahawe yayiboneye ubuntu, umuntu yamubwira amafaranga yamuha, akamushitura, agahita ayigurisha akagura iri munsi yayo.”

“Turashaka ko bafata neza amatungo bahawe, ku buryo hazabaho n’ibihano ku muntu utazabikora, kuko dushaka ko bunguka bagaha n’abandi. Turabyigisha mu nteko. Turashyiraho n’andi maso atureberera. Uzabikora azabihanirwa bikomeye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Manirarora Eugene, atanga imbwirwaruhame muri iri murikabikorwa

Nkusi David, umwe mu bahawe inka, yavuze ko ubuzima bwe bugiye guhinduka.

Ati “Ndishimye! Abana ngiye kujya mbaha amata bave mu mirire mibi, bamere neza kandi tugire n’iterambere. Tugiye kubona kandi agafumbire dufumbire insina, ibishyimbo byere neza. Mbese byandenze.”

Yakomeje avuga ko azayitaho uko bikwiye.

Ati “Nzayitaho, ubwatsi nzabubona ndacyari muto kandi n’umugore wanjye aracyari mutoya, tuzafatikanya tujye kwahira. Ikiraro naracyubatse n’ubwatsi nzabutera. Nanjye iya mbere izabyara nzahita nyitanga.”

Umwe mu bagore bo mu itsinda rifashwa n’umushinga EMLR Ramba, yavuze ko uyu mushinga watumye atera imbere binyuze mu byo wagiye umukorera.

Ati “Umushinga wankuye mu bukene, unyubakira ubwiherero bwa kijyambere, unyoroza amatungo magufi mbasha guha abana amagi, ndetse mbasha no koroza abandi bagenzi banjye. Ibyiza by’uyu mushinga ni uko ufasha abantu kuva mu bukene, nkaba nasaba buri wese kuwugana.”

Yavuze ko ubwo yahabwaga amahirwe yo kwiga umwuga, benshi mu bo bari kumwe bagiye mu kudoda imyenda, we ahitamo kwiga ibyo gukora inkweto none bikaba bimutunze.

Ati “Numvaga nshaka gukora inkweto cyane kuko nari mbikunze. Nkibitangira umugabo yansabaga kubivamo, ariko nkanga. Ubwo rero natangiye kujya nkora inkweto, nkatahana amafaranga yo kugura umunyu n’isabune, atangira kumva ko ari byiza arabikunda. Ubu yabyinjiyemo, yumva ntanasiba umunsi wo kujya ku kazi.”

Yakebuye bamwe mu bagore bakitinya bumva ko hari ibyo batakora, abasaba kwita ku nyungu bakuramo, aho kwita k’uko abandi babafata.

Umuyobozi w’Umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Itorero rya UEBR Mwenda, Karimanzira Jean Claude, yavuze ku mikorere y’iyi minshinga ndetse n’uruhare rw’abagenerwabikorwa.

Ati “Amatsinda akorera mu mushinga afashwa mu buryo butandukanye. Ahinga ahabwa inyongeramusaruro, ariko bagashyiramo n’uruhare rwabo. Bashobora gukodesha imirima, bagashyiramo amafaranga yo guhinga, hanyuma umushinga ukaba wabagurira ifumbire y’imvaruganda, imbuto zo gutera … Abakora indi mirimo ijyanye n’ubumenyingiro, abakora inkweto n’ibikapu, na bo bahabwa inkunga ku bikoresho.”

Karimanzira avuga ko uko Compassion izajya ibaha ubushobozi bazajya bakora ibikorwa nk’ibi by’imurikabikorwa ndetse no kwagura ibikorwa, aho intego ari uko byazajya biba buri mezi atatu.

Umuyobozi  w’Umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Itorero rya UEBR Mwenda, Karimanzira Jean Claude

Iyi mishinga iterwa inkunga n’umuryango Compassion International, ikorera mu Murenge wa Mamba, ikorera mu matorero atatu atandukanye. Icyakora yose ahuriye ku ntego yo kugobotora abana n’imiryango yabo mu ngoyi z’ubukene.

Abana bato basusurukije abitabiriye ibi birori binyuze mu mbyino gakondo
Buri tsinda ryahawe umwanya ngo risobanure iby’umusaruro waryo
Abaturage bo mu matsinda aterwa inkunga na Compassion bishimira umusaruro bamaze kugeraho

Hari benshi bagabiwe ihene na bagenzi babo
Bamwe mu bafashwa na Compassion bagabiye inka abatayibamo

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa / The Kaminuza Star