Mu mafoto, twinjirane mu gitaramo The Ben na Diamond Platnumz bigaruriyemo imitima y’abafana i Ntungamo muri Uganda

Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Gicurasi 2025, abahanzi b’ibyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bayobowe na The Ben na Diamond Platnumz, bahuriye ku rubyiniro, basusurutsa ibihumbi by’abafana bitabiriye igitaramo cy’amateka bise “The Coffee Marathon Concert” cyabereye mu Mujyi wa Ntungamo muri Uganda.

Ni igitaramo cyaje gikurikiye isiganwa ku maguru ryari ryabaye mu gitondo cyo kuri uwo munsi, rigamije gukangurira abantu gufasha abagore bahinga ikawa kwikura mu bukene, kikaba igikorwa cyahurije hamwe ubukangurambaga, imyidagaduro n’umuco, byuzuye umunezero n’ubusabane.

Igitaramo cya “The Coffee Marathon Concert” cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Bebe Cool na Eddy Kenzo, bifatanya n’abakunzi b’umuziki mu kuririmba no kubyina.

Nyuma yabo, ku rubyiniro haje The Ben, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Uganda; igihugu amaze kumenyera gutaramiramo.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, zirimo “Ndaje”, aho abafana bagaragaje amarangamutima akomeye, bamwe bagera n’aho barira kubera ibyishimo n’uburyo bari bakumbuye umuziki we.

Nyuma yo kuririmba ku giti cye, The Ben yasubiye mu rwambariro ategereje ko Diamond Platnumz, icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, agera ku rubyiniro. Ubwo Diamond yari ari kuririmba, yahamagaye The Ben ngo bifatanye ku ndirimbo yabo bahuriyemo bise “Why”, ibintu byashyize iherezo ryiza ku gitaramo mu buryo bwatumye abantu bava aho bafite ibyo bazahora bibuka.

Ni ubufatanye bwashimangiye umubano mwiza uri hagati y’aba bahanzi bombi ndetse binatanga icyizere cy’imishinga y’ahazaza. Ibi kandi byaje bikurikiye amafoto menshi yasakaye uyu Muhanzi Nyarwanda ari kumwe intambwe ku yindi n’uyu Munya-Tanzania mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyabimburiye igitaramo nyirizina; na byo byaciye amarenga y’umubano uri hagati y’aba bombi.

Igitaramo “The Coffee Marathon Concert” cyabereye i Ntungamo, cyasize amateka akomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki.

Nk’uko bamwe mu barebera hafi umuziki muri aka Karere babigaragaje, iki cyabaye igitaramo cyagaragaje ko umuziki ari ururimi rusanzwe rusabanya abantu, ndetse nko kwihuza kwa The Ben na Diamond Platnumz byashimangiye ko ubuhanzi bufite imbaraga zo guhuza amahanga no guharanira impinduka nziza mu mibereho y’abaturage.

Nyuma yo gutaramira i Kampala ku wa 17 Gicurasi, abahanga mu muziki bavugako The Ben yagaragaje ko ari umwe mu bahanzi bafite imbaraga zo gutanga ibitaramo by’icyitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba.

The Ben yeretswe urukundo i Ntungamo
The Ben umaze kumenyera gutaramira Abanya-Uganda

 

Diamond Platnamz yongeye kugaragaza ko ari uw’izina rirnini muri aka karere
Imyambaro Diamond yaserukanye ku rubyiniro, ni kimwe mu byagarutsweho muri “The Coffee Marathon Concert”
Bebe Cool wabimburiye The Ben na Diamond Platnamz ku rubyiniro

Bebe Cool na we yeretswe urukundo

MUHIRE Jean Berchmans / The Kaminuza Star