Irushanwa Mpuzamahanga rya Miss World 2025 ryatangiye kugera ahakomeye, aho abakobwa bahagarariye ibihugu 112 bamaze kugaragaza umwambaro wabo mu cyiciro cyiswe World Designer Fashion Award, cyibanda ku kumurika umwimerere, umuco n’inkomoko y’ibihugu bakomokamo.
Iki cyiciro kibanze ku myambaro ihanzwe n’abahanzi b’imideli mpuzamahanga, kikaba kiri mu bitanga amahirwe ku banyamideli n’abahanga mu myambaro bo hirya no hino ku isi.
Amafoto y’iki cyiciro yamaze gufatwa, mu gihe hategerejwe indi ngeri y’ingenzi, ari yo Top Model, izabera mu Buhinde tariki ya 24 Gicurasi 2025, kuri Trident Hyderabad; ahantu hazwiho kuba ikitegererezo mu by’ubwiza n’imyidagaduro.
Abakobwa bose uko ari 112 bari guhatana, berekanye imyambaro ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’imiterere, umuco n’amateka y’ibihugu bakomokamo. Imyambaro yagaragaye yatunganyijwe n’abahanga baturutse imihanda yose, mu rwego rwo kurushaho kugaragaza ubuhanga n’ubukungu bw’umuco w’Isi.
Umwihariko w’Umunyafurika mu bugeni
Mu myambaro yavuzwe cyane, harimo iyambitswe na Natasha Nyonyozi, uhagarariye Uganda muri iri rushanwa. Iyi kanzu yise “Ikamba”, yahanze n’Umunyarwanda Tanga Design, umwe mu bahanzi b’imideli bazwi cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi kanzu ifite amateka yihariye, yahanzwe mu mwaka wa 2020, igamije kwambarwa n’abakobwa batatu bari bitezwe kugera ku cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda, ariko ntiyabashije kwambara nk’uko byari byitezwe. Gusa, kuri ubu iyi kanzu ibonye urubuga mpuzamahanga binyuze muri Nyampinga wa Uganda, ikaba iri gutuma benshi bongera kwibaza ku bushobozi n’impano y’abahanzi b’imideli bo mu Rwanda.
Icyiciro cya World Designer Fashion Award kivuga ko irushanwa rya Miss World atari urubuga rw’ubwiza gusa, ahubwo ko ari urubuga rw’ubuhanzi, umuco n’ubukerarugendo.
Nk’uko abarebera hafi imideri babivuga, imyambaro nk’iyahazwe na Tanga Design irushaho gushimangira ko u Rwanda rutanga umusanzu ukomeye mu ruganda rw’imideli, ndetse rukaba rushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Abakurikirana iri rushanwa bategerezanyije amatsiko menshi icyiciro cya Top Model, aho abakobwa bazarushaho kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.
MUHIRE Jean Bernchmans / The Kaminuza Star


